YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 2

2
1Mu bitekerezo byabo bifutamye barabwirana bati:
“Imibereho yacu ni iy'igihe gito kandi iteye agahinda,
iyo iherezo ryayo rigeze ntirisubizwa inyuma,
nta n'umwe tuzi wigeze kugaruka avuye ikuzimu.
2Twavutse ku bw'amahirwe,
nitumara gupfa tuzamera nk'abatigeze kubaho.
Umwuka duhumeka ni nk'umwotsi,
ibitekerezo byacu ni nk'igishashi cy'umuriro,
ni nk'igishashi cyaka uko umutima wacu utera.
3Iyo kizimye umubiri uhinduka ivu,
umwuka duhumeka uyoyoka nk'umuyaga.
4Uko ibihe bihita izina ryacu rizibagirana,
nta muntu n'umwe uzibuka ibikorwa byacu.
Ubuzima bwacu buzamera nk'igicu gihita,
buzashira nk'igihu kiyoyoka iyo izuba rirashe.
5Ubuzima bwacu ni nk'igicucu gihita,
iherezo ryacu ni ntarengwa,
ryashyizweho kandi nta warihindura.
6“Nimuze rero twishimishe mu byiza dufite,
nimuze twinezeze nta cyo twikanga nko mu gihe cy'ubusore.
7Nimuze dusinde divayi iruta izindi,
nimuze twisige n'imibavu y'agaciro,
indabyo zihumura neza ntituzitangweho,
8nimuze dutamirize indabyo za roza zitararabirana.
9Ntihagire n'umwe ubura mu munsi mukuru wacu,
ahantu hose tuhasige ibimenyetso by'umunezero wacu,
koko ni wo mugabane wacu n'umunani wacu.
10“Nimuze dukandamize umukene w'intungane,
umupfakazi ntitumugirire impuhwe,
umusaza na we ntitumurebe n'irihumye.
11Duharanire uburenganzira bwacu dukoresheje ingufu,
koko intege nke ntacyo zimaze.
12Twibasire intungane kuko itubuza amahoro,
tuyibasire kuko itubangamira,
idushinja ko tutubahiriza amategeko,
iturega ko twataye umuco mwiza twatojwe.
13Intungane yirata ko izi Imana,
yiyita umwana wa Nyagasani.
14Ntihwema kugaya ibitekerezo byacu,
kuyireba ubwabyo biratubangamira.
15Imibereho yayo inyuranye n'iy'abandi,
imyifatire yayo ntisanzwe.
16Idufata nk'ikintu cyataye agaciro,
itugendera kure nk'aho turi imyanda.
Ihamya ko iherezo ry'intungane ari amahirwe,
yirata ko ifite Imana ho umubyeyi.
17Nimureke turebe niba ibyo ivuga ari ukuri,
nimureke dusuzume neza iherezo ryayo.
18Niba koko intungane ari umwana w'Imana,
Imana izayitabara iyikize abanzi bayo.
19Nimuze tuyigerageze tuyitoteza,
bityo tuzamenya aho ukwiyumanganya kwayo kugarukira,
tuzareba ukwihangana kwayo.
20Nimureke tuyitange yicwe urw'agashinyaguro,
niba ibyo ivuga ari ukuri Imana izayitabara.”
Abagome barayoba
21Nguko uko abo bantu batekereza, nyamara barayoba,
ubugome bwabo bwabagize impumyi.
22Ntibasobanukirwa amabanga y'umugambi w'Imana,
ntibizera igihembo giteganyirijwe intungane,
ntibemera ikuzo ryazigamiwe abantu baboneye.
23Koko rero Imana yaremeye umuntu kudapfa,
yamuremye mu ishusho#yamuremye mu ishusho yayo: reba Intang 1.26. yayo.
24Nyamara kubera ishyari rya Sekibi urupfu rwinjiye mu isi,
bityo rwigarurira abamuyoboka.

Currently Selected:

Ubuhanga 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy