YouVersion Logo
Search Icon

Ibyongewe ku gitabo cya Daniyeli 3

3
24Hananiya na Azariya na Mishayeli batangira kugendagenda mu birimi by'umuriro, baririmba indirimbo zisingiza Nyagasani Imana. 25Hanyuma Azariya ahagarara mu muriro rwagati arasenga ati:
26“Turagushima Nyagasani Mana ya ba sogokuruza,
birakwiye ko abantu bagusingiza,
birakwiye ko izina ryawe rihabwa ikuzo iteka ryose.
27Uri intabera mu byo wadukoreye byose.
Ibyo ukora byose biraboneye,
inzira zawe ziratunganye,
uca imanza zitabera.
28Koko rero uri intabera,
ibihano waduhanishije n'ibyo wahanishije Yeruzalemu, umurwa muziranenge wa ba sogokuruza,
wadukaniye urudukwiye kubera ibyaha twakoze.
29Ni koko twagucumuyeho,
twagize nabi turakwimūra,
ntitwahwemye gucumura.
30Ntitwumviye Amategeko yawe,
ntitwayubahirije kandi ntitwayashyira mu bikorwa.
Nyamara wayaduhereye kugira ngo tumererwe neza.
31Ibyo wadukoreye ni iby'ukuri,
waduhanishije igihano kidukwiye.
32Watugabije abanzi bacu,
abantu b'abagome birenze urugero kandi batakubaha,
watugabije umwami udakurikiza ubutabera,
watugabije umwami urengeje ubugome abami bose bo ku isi.
33Ubu rero twebwe abagaragu bawe, twebwe abagusenga,
ntitugishobora no kubumbura umunwa,
twuzuye isoni n'ikimwaro.
34“Uko biri kose Nyagasani, girira ikuzo ryawe,
ntudutererane burundu,
ntureke Isezerano watugiriye.
35Witugomwa urukundo rwawe,
ugirire Aburahamu incuti yawe,
ugirire Izaki umugaragu wawe, na Yakobo intungane yawe.
36Wabasezeranyije kuzabaha urubyaro rwinshi,
urubyaro rungana n'inyenyeri zo mu kirere,
rungana n'umusenyi wo ku nkombe y'inyanja.
37Nyagasani, dore mu mahanga yose turi bake cyane,
dusuzugurwa n'isi yose kubera ibyaha byacu.
38Ubu ntitukigira umwami cyangwa abahanuzi cyangwa abayobozi,
ntidushobora gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro cyangwa ibindi bitambo,
ntidushobora gutura amaturo cyangwa umubavu,
ntitugifite Ingoro yo kuguturiramo ibitambo kugira ngo duhabwe imbabazi zawe.
39None rero Nyagasani, tugusanze twicujije kandi twicishije bugufi.
40Turagusaba ngo utwakire nk'aho tugutuye ibitambo bikongorwa n'umuriro by'amapfizi y'intama n'ibimasa,
turagusaba ngo utwakire nk'aho tugutuye ibihumbi by'abana b'intama b'imishishe.
Akira ukwicuza kwacu nk'igitambo tugutuye uyu munsi,
ucyakire kugira ngo tubashe kukuyoboka igihe cyose.
Koko abakwizera ntibazakorwa n'ikimwaro.
41Kuva uyu munsi twiyemeje kukuyoboka n'umutima wacu wose,
twiyemeje kukubaha no kugushakashaka.
42Ntutume dukorwa n'ikimwaro,
ahubwo utwiteho ukurikije impuhwe zawe n'urukundo rwawe rwinshi.
43Nyagasani, utugoboke ku bw'ibikorwa byawe bitangaje,
uheshe ikuzo izina ryawe.
44“Abatugirira nabi bose twebwe abagaragu bawe,
nibumirwe kandi bakorwe n'ikimwaro,
ubanyage ububasha maze bacike intege.
45Ubamenyeshe ko ari wowe wenyine Nyagasani Imana,
ni wowe uhabwa ikuzo ku isi yose.”
46Abagaragu b'umwami bari bajugunye abo basore mu itanura, bakomeza gukoranya umuriro bashyiramo amavuta n'amakara n'ingiga z'ibiti, 47ku buryo ibirimi by'umuriro byatumbagiraga bikarenga itanura ho metero makumyabiri n'enye. 48Uko ibyo birimi by'umuriro byakwiraga hose, ni na ko byatwikaga Abanyakalideya bari bakikije itanura. 49Umumarayika wa Nyagasani wari wamanukanye na Azariya na bagenzi be mu itanura, ahungiza ibirimi by'umuriro abyerekeza hanze, 50atuma mu itanura rwagati hazamo umuyaga ufite amafu, ku buryo umuriro utigeze ugira icyo ubatwara.
Indirimbo y'abo basore batatu
51Nuko abo basore batatu uko bari mu itanura, batangira kuririmbira hamwe bakuza Imana kandi bayisingiza bavuga bati:
52“Nyagasani, Mana ya ba sogokuruza turagusingiza,
izina ryawe riziranenge nirisingizwe iteka ryose.
53Singirizwa mu Ngoro yawe nziranenge kandi ifite ikuzo,
ukwiye guhimbazwa ushyizwe hejuru,
ikuzo ryawe niryamamazwe iteka ryose.
54Singizwa wowe uganje hejuru y'abakerubi#abakerubi: bavugwa aha, ni ya mashusho abiri yari hejuru y'Isanduku y'Isezerano. Reba Kuv 25.18-22.
singizwa wowe ubona iby'ikuzimu,
ukwiye gusingizwa,
ikuzo ryawe niryamamazwe iteka ryose.
55Singirizwa ku ntebe yawe ya cyami,
ukwiye guhimbazwa ushyizwe hejuru,
ikuzo ryawe niryamamazwe iteka ryose.
56Singirizwa aho uri mu ijuru,
ukwiye guhimbazwa,
ikuzo ryawe niryamamazwe iteka ryose.
57“Nimushimire Nyagasani, mwebwe mwese abo yaremye,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
58Juru nawe, shimira Nyagasani,
muhimbaze kandi wamamaze ikuzo rye iteka ryose.
59Bamarayika ba Nyagasani, nimumushimire,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
60Mazi yose ari hejuru y'ikirere, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
61 Binyabubasha byo mu ijuru mwese, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
62Zuba n'ukwezi, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
63Nyenyeri mwese, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
64Mvura n'ikime mwese, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
65Miyaga mwese, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamaze ikuzo rye iteka ryose.
66Muriro n'icyocyere, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo iteka ryose.
67Bukonje n'ubushyuhe, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
68Kime n'amahindu, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
69Manywa n'amajoro, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
70Mucyo n'umwijima, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
71Rubura n'ubukonje, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
72Bukonje n'urubura, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
73Mirabyo n'ibicu, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
74“Isi nishimire Nyagasani,
nimuhimbaze kandi yamamaze ikuzo rye iteka ryose.
75Misozi n'udusozi, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
76Bimera byose byo ku isi, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
77Nyanja n'inzūzi, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
78Masōko, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
79Mafi manini n'ibyinyagambura mu mazi byose, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
80Nyoni zose zo mu kirere, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
81Nyamaswa n'amatungo, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
82“Bantu mwese, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
83Bisiraheli, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
84 Batambyi, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
85Bagaragu ba Nyagasani, nimumushimire,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
86Bayoboke ba Nyagasani, nimumushimire,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
87Ntungane namwe abicisha bugufi, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
88Ananiya na Azariya na Mishayeli, nimushimire Nyagasani,
nimumuhimbaze kandi mwamamaze ikuzo rye iteka ryose.
Koko yatuvanye ikuzimu,
yatuvanye mu nzara z'urupfu,
yatuvanye mu itanura rigurumana.
89Nimushimire Nyagasani kuko agira neza,
koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
90Abubaha Nyagasani mwese, nimushimire Imana iruta izindi,
nimumuhimbaze kandi mumusingize.
Koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy