YouVersion Logo
Search Icon

Nehemiya 3

3
Abubatse urukuta rwo mu majyaruguru
1Umutambyi mukuru Eliyashibu afatanyije n'abatambyi bagenzi be, barahaguruka bubaka Irembo ry'Intama#Irembo ry'Intama: izina ry'iryo rembo kimwe n'ahandi hantu hamwe na hamwe ho muri Yeruzalemu, biri ku ikarita K4.. Bamaze kuryubaka baryegurira Imana, bariteraho n'urugi. Bahera aho bubaka urukuta barugeza ku Munara w'Ijana, no ku Munara wa Hananēli.
2Abagabo b'i Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka, na bo bagakurikirwa
na Zakuri mwene Imuri.
3Abagabo b'i Hasenaya ni bo bakurikiragaho, bubaka Irembo ry'Amafi. Barirangije bariteraho ibikingi by'irembo n'inzugi, n'ibyuma byo gusesekamo ibihindizo.
4Meremoti mwene Uriya wa Hakosi ni we wakurikiragaho asana, na we akurikirwa na Meshulamu mwene Berekiya wa Meshezabēli. Sadoki mwene Bāna ni we wakurikiragaho asana.
5Abaturage b'i Tekowa ni bo bakurikiragaho basana, ariko ab'ibikomerezwa muri bo banga gukora imirimo bahawe n'ababakoresha.
6Irembo rya Yeshana#Irembo rya Yeshana: cg Irembo rya Kera. Yeshana wari umujyi wari nko mu birometero mirongo itatu ugana mu majyaruguru ya Yeruzalemu. ryubatswe na Yoyada mwene Paseya, afatanyije na Meshulamu mwene Besodiya. Bariteraho ibikingi by'irembo n'inzugi, n'ibyuma byo gusesekamo ibihindizo.
Abubatse urukuta rw'iburengerazuba
7Umunyagibeyoni Melatiya n'Umunyameronoti Yadoni hamwe n'abantu b'i Gibeyoni n'ab'i Misipa, ni bo bakurikiragaho basana, bageza ku icumbi ry'umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati#ibihugu … Efurati: reba Ezira 4.10 (sob)..
8Uziyeli mwene Harihaya wari umucuzi w'izahabu, ni we wakurikiragaho asana. Na we agakurikirwa na Hananiya wari umuhanga mu gukora amarashi. Bagejeje aho urukuta rutangirira kuba rugari, baba barangije umurimo bakoraga i Yeruzalemu.
9Refaya mwene Huri ari na we wategekaga kimwe cya kabiri cy'intara ya Yeruzalemu, ni we wakurikiragaho asana.
10Yedaya mwene Harumafu ni we wakurikiragaho, maze asana ahateganye n'inzu ye, na we akurikirwa na Hatushi mwene Hashabuneya.
11Malikiya ukomoka kuri Harimu na Hashubu ukomoka kuri Pahati-Mowabu, ni bo bakurikiragaho basana ikindi gice cy'urukuta n'Umunara w'Amafuru.
12Shalumu mwene Haloheshi akaba n'umutegetsi wa kimwe cya kabiri kindi cy'intara ya Yeruzalemu, we n'abakobwa be ni bo bakurikiragaho basana.
13Irembo ry'Igikombe ryubatswe na Hanuni afatanyije n'abaturage b'i Zanowa. Bamaze kuryubaka bariteraho inzugi, n'ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Basana igice cy'urukuta kireshya na metero magana atanu bakigeza ku Irembo ry'Imyanda.
14Irembo ry'Imyanda ryubatswe na Malikiya mwene Rekabu, akaba umutegetsi w'intara ya Beti-Hakeremu. Amaze kuryubaka ariteraho inzugi, n'ibyuma byo gusesekamo ibihindizo.
Abubatse urukuta rw'iburasirazuba
15Irembo ry'Iriba ryubatswe na Shaluni mwene Kolihoze, akaba umutegetsi w'intara ya Misipa. Amaze kuryubaka ararisakara, ariteraho inzugi n'ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Yubaka n'urugomero rw'ikizenga cy'i Silowe cyari hafi y'ubusitani bw'umwami, agarukiriza ku ngazi zavaga mu Murwa wa Dawidi. 16Nehemiya mwene Azibuki akaba n'umutegetsi wa kimwe cya kabiri cy'intara ya Beti-Suri, ni we wakurikiragaho maze asana urukuta ageza ahateganye n'irimbi rya Dawidi, no kugeza ahafukuwe ikidendezi, agarukiriza aho ikigo cy'abasirikari b'intwari barindaga umwami cyari kiri.
Abubatsi bo mu Balewi
17Iruhande rwe hasanwaga n'Abalevi ari bo Rehumu mwene Bani, agakurikirwa na Hashabiya umutegetsi wa kimwe cya kabiri cy'intara ya Keyila, asana ahari hateganyirijwe intara ye. 18Bene wabo ni bo bakurikiragaho basana bayobowe na Binuwi#Binuwi: cg Bavayi. mwene Henadadi, akaba ari we wategekaga kimwe cya kabiri kindi cy'intara ya Keyila. 19Iruhande rwabo hasanwe na Ezeri mwene Yoshuwa, akaba umutegetsi w'umujyi wa Misipa. Yasannye n'ikindi gice cy'urukuta uhereye ahateganye n'akayira kazamuka kajya ku nzu yabikwagamo intwaro, ukageza ku mfuruka y'urukuta. 20Baruki mwene Zabayi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice cy'urukuta gikurikiyeho ashyizeho umwete. Yahereye ku mfuruka yarwo, ageza ahateganye n'irembo ry'urugo rw'Umutambyi mukuru Eliyashibu. 21Meremoti mwene Uriya wa Hakosi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice cy'urukuta ahereye ahateganye n'irembo ry'urugo rwa Eliyashibu, ageza aho rugarukira.
Abatambyi bubatse urukuta
22Abatambyi baturutse mu turere dukikije Yeruzalemu, ni bo bakurikiragaho basana. 23Benyamini na Hashubu ni bo bakurikiragaho, basana uruhande ruteganye n'amazu yabo, naho Azariya mwene Māseya wa Ananiya, asana uruhande ruteganye n'inzu ye. 24Binuwi mwene Henadadi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice, ahera ku nzu ya Azariya ageza aho urukuta ruhetera imfuruka. 25Palali mwene Uzayi ni we wakurikiragaho, ahera kuri iyo mfuruka asana umunara wubatse mu rukuta, uteganye n'ingoro y'umwami yari ahirengeye hafi y'ikigo cy'abamurindaga. Pedaya mwene Paroshi 26n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana babaga mu gace ka Yeruzalemu kitwaga Ofeli, ni bo bakurikiragaho basana, bageza ku Irembo ry'Amazi ryari iburasirazuba bw'umunara wubatse mu rukuta.
Abandi bubatsi
27Abaturage b'i Tekowa ni bo bakurikiragaho, basana ikindi gice bahereye imbere y'umunara munini wubatse mu rukuta, bageza ku rukuta rwa Ofeli.
28Guhera haruguru y'Irembo ry'Amafarasi hasanwe n'abatambyi, umutambyi wese agasana ahateganye n'inzu ye. 29Sadoki mwene Imeri ni we wakurikiragaho, na we asana ahateganye n'inzu ye. Shemaya mwene Shekaniya akaba umurinzi w'Irembo ry'Iburasirazuba, na we akurikiraho asana. 30Hananiya mwene Shelemiya na Hanuni umuhungu wa gatandatu wa Salafu ni bo bakurikiragaho, basana ikindi gice cy'urukuta. Meshulamu mwene Berekiya ni we wakurikiragaho, asana igice giteganye n'aho yari atuye. 31Malikiya wo mu bacuzi b'izahabu ni we wakurikiragaho, asana ahereye ku nzu y'abakozi bo mu Ngoro y'Imana no ku y'abacuruzi, ziteganye n'Irembo ry'Ubugenzuzi, ageza ku nzu y'igorofa yari mu mfuruka y'urukuta.
32Uhereye kuri iyo nzu ukageza ku Irembo ry'Intama, hasanwe n'abacuzi b'izahabu bafatanyije n'abacuruzi.
Abanzi b'Abayahudi bababuza kubaka
33Sanibalati amenye ko twebwe Abayahudi twubaka urukuta rwa Yeruzalemu, ararakara agira umujinya mwinshi cyane. Nuko aratunegura 34avugira imbere ya bagenzi be n'imbere y'ingabo z'i Samariya ati: “Ese abo Bayahudi batagize icyo bashoboye barashaka kugera ku ki? Mbese koko urwo rukuta bazarangiza kurwubaka#bazarangiza kurwubaka: cg umuntu yabareka bakarangiza kubaka.? Mbese baragira ngo gutura Imana ibitambo ni byo bizatuma bubaka urukuta rw'icyuzuriraho? Ese baragira ngo bataburure ibirundo by'amabuye yangijwe n'umuriro maze bayubakishe?”
35Ubwo Tobiya umutware wo mu Bamoni yari ahagaze iruhande rwe, na we aravuga ati: “Na bo barubaka ntibagasekwe#Na … ntibagasekwe: cg Ngaho nibubake.! Erega na nyiramuhari yuriye urwo rukuta rwahita ruriduka!”
36Nuko ndasenga nti: “Mana yacu, umva uko badusuzugura, kandi ibitutsi badutuka ureke abe ari bo bihama! Ubareke basahurwe bajyanwe ho iminyago! 37Ntukabababarire igicumuro cyabo cyangwa ngo ubahanagureho icyaha cyabo, kuko badututse#badututse: cg bagutukiye mu maso yacu. twubaka.”
38Nuko twubaka urukuta rwa Yeruzalemu rwose turugeza muri kimwe cya kabiri cy'ubuhagarike bwarwo, kuko abantu bose bakoranaga umwete.

Currently Selected:

Nehemiya 3: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy