YouVersion Logo
Search Icon

Nehemiya 2

2
Nehemiya ahabwa uburenganzira bwo kujya i Yeruzalemu
1Umunsi umwe mu kwezi kwa Nisani#Nisani: ukurikije kalendari y'ubu, kwatangiraga muri Werurwe hagati kukageza muri Mata hagati. Hari hashize nk'amezi ane ibyavuzwe mu mutwe wa mbere bibaye. mu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, bamuzaniye divayi maze ndayimuhereza. Bwari ubwa mbere mugaragariza ko mbabaye. 2Nuko umwami arambaza ati: “Ko utarwaye ni iki kikubabaje? Ugomba kuba ufite ikigushengura umutima.”
Nuko numva mfite ubwoba cyane. 3Mbwira umwami nti: “Nyagasani, uragahoraho! None se ni iki cyambuza kubabara kandi umurwa ba sogokuruza bahambwemo warabaye itongo, ndetse n'inzugi z'amarembo yawo zikaba zarakongotse#umurwa … zarakongotse: reba 2 Bami 25.9-10; 2 Amateka 36.19; Ezira 4.7-23.?”
4Nuko umwami arambaza ati: “Urifuza ko nagukorera iki?”
Ako kanya nsenga Imana nyir'ijuru, 5maze nsubiza umwami nti: “Nyagasani, niba bikunogeye kandi nkaba ngutonnyeho, unyohereze njye mu gihugu cy'u Buyuda mu murwa ba sogokuruza bahambwemo, kugira ngo nywubake bundi bushya.”
6Umwami yari yicaranye n'umwamikazi maze arambaza ati: “Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki, kandi uzagaruka ryari?”
Mbwira umwami igihe nzagarukira#igihe nzagarukira: dukurikije umutwe wa gatanu umurongo wa cumi n'ine, Nehemiya yamaze imyaka cumi n'ibiri i Yeruzalemu. maze yemera kunyohereza. 7Nuko ndongera mbwira umwami nti: “Nyagasani niba bikunogeye, umpeshe inzandiko zo gushyīra abategetsi bo mu bihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati#ibihugu … Efurati: reba Ezira 4.10 (sob)., kugira ngo bampe uburenganzira bwo kuhanyura njya mu Buyuda. 8Umpeshe n'urwandiko rwo gushyīra Asafu umurinzi w'ishyamba ry'umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo inzugi z'ikigo ntamenwa kiri hafi y'Ingoro y'Imana, n'iz'amarembo y'urukuta ruzengurutse umurwa ndetse n'ibyo kubakisha inzu nzabamo.”
Kubera ko nari ndinzwe n'Imana yanjye, umwami ampa ibyo musabye byose. 9Umwami ampa bamwe mu bakuru b'ingabo, na bamwe mu ngabo zirwanira ku mafarasi kugira ngo bamperekeze. Nuko tugeze muri bya bihugu bikomatanyije, za nzandiko nzishyikiriza abategetsi babyo. 10Umunyahoroni#Umunyahoroni: bavuga ko Sanibalati yakomokaga mu mujyi wa Betihoroni, nyuma yabaye umutegetsi w'igihugu cya Samariya. Sanibalati na Tobiya umutware wo mu Bamoni#Abamoni: igihugu cyabo cyahanaga imbibi n'icy'u Buyuda. Cyari iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. bamenye ko naje, bababazwa cyane n'uko habonetse umuntu wo kwita ku nyungu z'Abisiraheli.
Nehemiya agenzura urukuta rwa Yeruzalemu
11Nuko ngera i Yeruzalemu marayo iminsi itatu. 12Ariko nta muntu n'umwe nari nigeze mbwira imigambi Imana yanjye yari yanshyizemo, y'icyo ngomba gukora i Yeruzalemu. Hanyuma nijoro njyana n'abagabo bake. Nta mafarasi twajyanye uretse iyari impetse. 13Nijoro nsohokera mu Irembo ry'Igikombe, nkomeza inzira ijya ku Iriba ry'Ikiyoka mpinguka ku Irembo ry'Imyanda#Irembo ry'Igikombe n'iry'Imyanda: reba ikarita K4.. Nagendaga nsuzuma urukuta rwari ruzengurutse Yeruzalemu, nsanga hari aho rwagiye rusenyuka ndetse n'inzugi zo ku marembo yarwo zarakongotse. 14Nuko nkomeza kugenda nerekeye ku Irembo ry'Iriba#Irembo ry'Iriba: reba ikarita K4. no ku kizenga cy'umwami#ikizenga cy'umwami: gishobora kuba ari cyo kivugwa mu mutwe wa gatatu umurongo wa cumi na gatanu., maze ifarasi yari impetse ntiyabona aho inyura nyivaho. 15Iryo joro nkomeza kuzamuka nkikiye umubande w'akagezi ka Kederoni ngenda nsuzuma urukuta, hanyuma nsubiza inzira najemo maze ninjirira muri rya Rembo ry'Igikombe.
16Abatware b'umujyi ntibari bazi aho nari nagiye cyangwa icyo nari nakoze. Koko kandi kugeza icyo gihe, rubanda rw'Abayahudi n'abatambyi n'abanyacyubahiro n'abatware b'umujyi n'abandi bakozi, sinari nigeze mbabwira icyari cyanzanye i Yeruzalemu. 17Nuko ndababwira nti: “Nimurebe ibyago dufite: Yeruzalemu yarasenyutse ni amatongo, n'inzugi z'amarembo yayo zarakongotse. None nimuhaguruke twubake urukuta rwa Yeruzalemu maze twivane mu kimwaro.”
18Mbatekerereza ukuntu Imana yanjye yangiriye neza ikandinda, mbasubirira no mu magambo umwami yambwiye, maze baravuga bati: “Nimucyo dutangire twubake!” Nuko bitegura gukora icyo gikorwa cyiza.
19Ariko Umunyahoroni Sanibalati na Tobiya umutware wo mu Bamoni, n'Umwarabu Geshemu babyumvise baraduseka, batubazanya agasuzuguro bati: “Ibyo mukora ni ibiki? Mbese mugiye kugomera umwami?”
20Ndabasubiza nti: “Imana nyir'ijuru ni yo izaduha ishya n'ihirwe muri iki gikorwa. Twebwe abagaragu bayo tugiye guhita twubaka, naho mwebwe nta munani mufite muri Yeruzalemu, nta ruhare mwayigizemo, nta n'urwibutso rwanyu ruzarangwa muri yo.”

Currently Selected:

Nehemiya 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy