YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 27

27
Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya
(Mk 15.1; Lk 23.1-2; Yh 18.28-32)
1Igitondo gitangaje, abakuru bose bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango bajya inama yo kwicisha Yezu. 2Bamaze kumuboha baramujyana, bamushyikiriza Umutegetsi Pilato.
Urupfu rwa Yuda
(Intu 1.18-19)
3Nuko Yuda wamugambaniye abonye ko Yezu yaciriwe urwo gupfa yicuza ibyo yakoze, asubiza abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango bya bikoroto mirongo itatu by'ifeza, 4aravuga ati: “Nakoze ishyano kuko nagambaniye amaraso y'umuntu w'umwere.”
Baramubwira bati: “Ibyo ni ibyawe twe ntibitureba.”
5Ajugunya bya bikoroto mu rugo rw'Ingoro y'Imana, avayo ajya kwimanika.
6Abakuru bo mu batambyi bafata ibyo bikoroto baravugana bati: “Ntibikwiriye ko dushyira aya mafaranga hamwe n'amaturo yandi, kuko yaguzwe amaraso y'umuntu.” 7Bamaze kujya inama, bayagura umurima wari uw'umubumbyi, kugira ngo ube irimbi ryo guhambamo abatari Abayahudi. 8Bituma witwa “Umurima w'Amaraso” kugeza na n'ubu.
9Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya ngo: “Bakiriye ibikoroto mirongo itatu by'ifeza, ari cyo giciro Abisiraheli bari biyemeje kumugura. 10Babigura umurima w'umubumbyi nk'uko Nyagasani yari yarantegetse.”
Yezu abazwa na Pilato
(Mk 15.2-5; Lk 23.3-5; Yh 18.33-38)
11Yezu ageze imbere y'umutegetsi, uwo mutegetsi aramubaza ati: “Ni wowe mwami w'Abayahudi?”
Yezu ati: “Urabyivugiye.” 12Abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango baramurega, ariko ntiyagira icyo asubiza.
13Nuko Pilato aramubaza ati: “Ntiwumva ibyo byose bagushinja?”
14Yezu ntiyagira icyo amusubiza kuri ibyo birego byose. Umutegetsi abibonye aratangara cyane.
Yezu acirwa urwo gupfa
(Mk 15.6-15; Lk 23.13-25; Yh 18.39—19.16)
15Ku munsi mukuru wa Pasika, umutegetsi w'Umunyaroma yari amenyereye kurekurira rubanda imfungwa imwe bashakaga. 16Icyo gihe bari bafite imfungwa y'ikirangirire yitwaga Baraba. 17Nuko Pilato abaza abantu bakoraniye aho ati: “Uwo mushaka ko mbarekurira ni nde, Baraba cyangwa Yezu witwa Kristo?” 18Pilato yari azi ko bamugabije Yezu babitewe n'ishyari.
19Igihe Pilato yari yicaye kugira ngo ace urubanza, umugore we amutumaho ati: “Uramenye ntugire icyo ukora kuri uwo muntu, ni umwere. Naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”
20Ariko abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango bemeza rubanda gusaba Umutegetsi ngo abarekurire Baraba, yicishe Yezu. 21Nuko arababaza ati: “Muri aba bombi uwo mushaka ko mbarekurira ni nde?”
Baramusubiza bati: “Ni Baraba.”
22Pilato arababaza ati: “None se Yezu witwa Kristo mugire nte?”
Bose bati: “Nabambwe ku musaraba!”
23Pilato ati: “Kuki? Ikibi yakoze ni ikihe?”
Barushaho gusakuza bati: “Nabambwe!”
24Pilato abonye ko arushywa n'ubusa ahubwo ko bigiye gucika, atumiza amazi maze akarabira imbere ya rubanda, aravuga ati: “Amaraso y'uyu muntu ntazambarweho. Birabe ibyanyu!”
25Bose barasubiza bati: “Amaraso ye araduhame ahame n'abana bacu!”
26Pilato ni ko kubarekurira Baraba. Ategeka ko Yezu abambwa ku musaraba bamaze kumukubita ibiboko.
Abasirikari bashinyagurira Yezu
(Mk 15.16-20; Yh 19.2-3)
27Nuko abasirikari bajyana Yezu mu gikari cy'ingoro y'umutegetsi, maze abasirikari bose baramukikiza. 28Bamucuza imyambaro bamwambika umwitero utukura. 29Bazingazinga ikamba ry'amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamufatisha ikibingo mu kuboko kw'iburyo. Nuko bakajya bamupfukamira bamushinyagurira bati: “Urakarama Mwami w'Abayahudi!” 30Bakamuvundereza amacandwe, bagafata na cya kibingo bakakimukubita mu mutwe. 31Nuko bamaze kumushinyagurira batyo bamwambura wa mwitero utukura, bamusubiza imyambaro ye. Nuko bamujyana kumubamba ku musaraba.
Yezu abambwa ku musaraba
(Mk 15.21-32; Lk 23.26-43; Yh 19.17-27)
32Bagisohoka mu mujyi bahura n'umuntu ukomoka i Sirene witwaga Simoni, baramufata kugira ngo atware umusaraba wa Yezu. 33Bageze ahitwa Gologota ari ko kuvuga “ahitiriwe igihanga”, 34bamuha divayi ivanze n'indurwe#ivanze n'indurwe: ubanza ari umuti wo koroshya uburibwe. Reba Zab 69.22; Mk 15.23. ngo anywe, asomyeho yanga kuyinywa.
35Nuko bamubamba ku musaraba, bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo.
36Birangiye bicara aho baramurinda. 37Hejuru y'umutwe we, bahamanika itangazo ry'icyo yaregwaga, ngo “Uyu ni Yezu Umwami w'Abayahudi.” 38Yari abambanywe n'abambuzi babiri, umwe iburyo undi ibumoso.
39Abahisi baramutukaga bakazunguza umutwe bati: 40“Wowe wasenya Ingoro y'Imana ukayubaka mu minsi itatu, ngaho ikize! Niba uri Umwana w'Imana ivane ku musaraba turebe!”
41Abakuru bo mu batambyi hamwe n'abigishamategeko n'abakuru b'imiryango, na bo bamushinyaguriraga bamuseka bati: 42“Yakijije abandi none ananiwe kwikiza! Umva ko ari Umwami w'Abisiraheli, ngaho namanuke ku musaraba ni bwo tumwemera! 43Yiringiye Imana avuga ngo ‘Ndi Umwana wayo’, none reka turebe ko imurokora umva ko imukunda!”
44Ndetse na ba bambuzi bari babambanywe na we ni ko bamutukaga.
Urupfu rwa Yezu
(Mk 15.33-41; Lk 23.44-49; Yh 19.28-30)
45Uhereye saa sita, mu gihugu cyose#mu gihugu cyose: cg ku isi yose. hacura umwijima kugeza saa cyenda. 46Ahagana mu masaa cyenda Yezu avuga aranguruye ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?” Ni ukuvuga ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”
47Bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati: “Aratabaza Eliya.” 48Umwe muri bo ahita yiruka, afata icyangwe acyinika muri divayi isharira, agihambira ku kibingo akimushyira ku munwa kugira ngo akinyunyuze. 49Abandi baravuga bati: “Mureke turebe ko Eliya aza kumutabara!”
50Yezu yongera kurangurura ijwi, aherako avamo umwuka.
51Nuko mu Ngoro y'Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyane#Icyumba … cyane: reba Kuv 26.31-33. utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi. Isi iratingita, ibitare biriyasa. 52Imva zirakinguka, intore z'Imana nyinshi zapfuye zirazuka. 53Yezu amaze kuzuka, ziva mu mva zigera i Yeruzalemu umujyi Imana yitoranyirije, zibonekera abantu benshi.
54Umukapiteni n'abasirikari be barindaga Yezu bumvise umutingito w'isi, kandi babonye ibindi byabaye, baratinya cyane baravuga bati: “Ni ukuri uyu muntu yari umwana w'Imana!”
55Hari n'abagore benshi babireberaga kure, ni bo bakurikiye Yezu kuva muri Galileya bamufasha imirimo. 56Barimo Mariya w'i Magadala na Mariya nyina wa Yakobo na Yozefu, na nyina wa bene Zebedeyi.
Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva
(Mk 15.42-47; Lk 23.50-56; Yh 19.38-42)
57Bugiye kwira haza umugabo w'umukire witwaga Yozefu, ukomoka mu mujyi wa Arimateya, yari umwigishwa wa Yezu. 58Ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu. Pilato ategeka ko bawumuha. 59Nuko Yozefu ajyana uwo murambo, awuhambira mu mwenda wera utanduye. 60Aherako awushyingura mu mva ye nshya yari yarakorogoshoye mu rutare, nyuma ahirikiraho ibuye rinini, arikingisha umuryango maze arataha. 61Mariya w'i Magadala na Mariya wundi basigara bicaye ahateganye n'imva.
Abarinzi b'imva
62Umunsi w'imyiteguro y'isabato urangiye, bukeye bwaho abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi bateranira kwa Pilato, 63baramubwira bati: “Nyakubahwa, twibutse ko wa mubeshyi akiriho yavuze ati: ‘Nzazuka iminsi itatu ishize.’ 64Nuko rero, mutegeke ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kwiba umurambo bakabeshya rubanda ngo ‘Yazutse’, maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere.”
65Pilato arababwira ati: “Ngaba abasirikari, mugende muyirinde uko mushoboye.”
66Nuko baragenda badanangira umuryango w'imva, bashyira ikimenyetso kuri rya buye bahasiga n'abasirikari.

Currently Selected:

Matayo 27: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy