YouVersion Logo
Search Icon

Luka 16

16
Umunyabintu w'umuhemu
1Yezu abwira abigishwa be ati: “Habayeho umuntu w'umukungu wari ufite umugaragu yashinze ibintu bye. Baza kumuregera uwo mugaragu ngo aramutagaguriza ibintu. 2Nuko aramuhamagara aramubaza ati: ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Ngaho murikira ibyanjye kuko kuva ubu utagikomeje kumbera mu bintu.’ 3Uwo munyabintu aribaza ati: ‘Ubu se mbigenje nte ko databuja agiye kunyaga? Guhinga sinabishobora! Gusabiriza byantera isoni! 4Yewe, mbonye uko nzabigenza kugira ngo nimara kunyagwa, abantu bazajye banyakira.’ 5Nuko abari bafite imyenda ya shebuja, agenda abahamagara umwe umwe. Abaza uwa mbere ati: ‘Harya databuja akwishyuza ibingana iki?’ 6Aramusubiza ati: ‘Amadebe ijana y'amavuta y'iminzenze.’ Umugaragu aramubwira ati: ‘Akira urupapuro rwawe, wicare vuba wandike ko ari amadebe mirongo itanu.’ 7Hanyuma abaza undi ati: ‘Harya wowe wishyuzwa iki?’ Ati: ‘Imifuka magana atanu y'ingano.’ Umugaragu aramubwira ati: ‘Akira urupapuro rwawe wandike magana ane.’
8“Nuko shebuja ashima uwo munyabintu w'umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko ab'iyi si mu mibanire yabo, barusha abamurikiwe n'Imana guteganya.”
9Yezu yungamo ati: “Reka mbabwire: amafaranga ni amatindi, nyamara mujye muyashakisha incuti kugira ngo igihe yabashizeho, izo ncuti zizabakire iyo muzibera iteka. 10Ugira umurava mu tuntu duto, no mu bikomeye azawugira. Naho uhemuka mu tuntu duto, no mu bikomeye azahemuka. 11Niba rero mutagize umurava mu matindi y'amafaranga, ni nde uzabaragiza ibifite agaciro k'ukuri? 12Niba kandi mutagize umurava mugenga iby'abandi, ni nde uzabaha ibyo mwagenewe ubwanyu?
13“Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri. Iyo adakunze umwe ngo yange undi, ayoboka umwe agasuzugura undi. Nuko rero ntimushobora kuba abagaragu b'Imana ngo mube n'abagaragu b'amafaranga.”
Amategeko ya Musa n'ubwami bw'Imana
(Mt 11.12-13; 5.32; Mk 10.11-12)
14Abafarizayi bumvise ibyo byose bagira Yezu urw'amenyo, kuko bakundaga amafaranga. 15Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwebwe mwigira intungane imbere y'abantu nyamara Imana izi imitima yanyu, kuko icyo abantu baha agaciro kiba kigayitse ku Mana.
16“Kuyoborwa n'Amategeko n'ibyanditswe n'abahanuzi#Amategeko … abahanuzi: aha ni ukuvuga I.K. ryose. byagarukiye kuri Yohani Mubatiza. Kuva ubwo hatangira gutangazwa Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw'Imana, kandi buri wese aharanira kubugeramo. 17Icyakora icyoroshye ni uko ijuru n'isi byashira, aho kugira ngo Amategeko aveho n'akadomo na kamwe.
18“Umuntu wese wirukana umugore we akazana undi aba asambanye, kandi ucyura umugore wirukanywe na we aba asambanye.
Umugabo w'umukungu na Lazaro
19“Habayeho umugabo w'umukungu wambaraga imyambaro myiza ihebuje y'ibitare n'iy'amabara, kandi iminsi yose agahora adamaraye. 20Hakaba n'umutindi witwaga Lazaro wari waramazwe n'ibisebe. Yahoraga aryamye ku irembo ry'uwo mukungu. 21Yifuzaga guhazwa n'utuvungukira tuva ku meza y'uwo mukungu. Byongeye kandi, imbwa na zo zarazaga zikarigata ibisebe bye.
22“Igihe kiza kugera uwo mutindi arapfa, maze abamarayika bamujyana aho Aburahamu ari, na we amwakira bya kibyeyi aramwiyegereza. Wa mukungu na we aza gupfa baramuhamba. 23Ageze ikuzimu arababara cyane, yubuye amaso abonera kure Aburahamu ari kumwe na Lazaro. 24Nuko arangurura ijwi ati: ‘Mubyeyi Aburahamu, mbabarira wohereze Lazaro akoze urutoki mu mazi, ambobereze ururimi kuko mbabazwa cyane n'uyu muriro.’
25“Aburahamu aramusubiza ati: ‘Mwana wanjye, ibuka ko wabonye ibyiza ukiriho, Lazaro we akabona ingorane. Ubu rero yageze hano arahumurizwa, naho wowe urababazwa. 26Uretse n'ibyo hagati yacu namwe hari imanga ndende, yashyiriweho gutanga imbere abari hano bashaka kujya aho, ikabuza n'abari aho kuza hano.’ 27Wa mukungu ni ko kuvuga ati: ‘Noneho mubyeyi, ndakwinginze rwose ohereza Lazaro iwacu, 28asangeyo abavandimwe banjye batanu, ababurire kugira ngo na bo batazaza kubabarizwa aha hantu.’
29“Aburahamu aramusubiza ati: ‘Abavandimwe bawe bafite Amategeko ya Musa n'ibyo abahanuzi banditse, nibite kuri ibyo ngibyo!’ 30Undi aravuga ati: ‘Ibyo ntibihagije mubyeyi Aburahamu! Ahubwo hagize uwapfuye uzuka akabasanga bazīhana.’ 31Aburahamu aramusubiza ati: ‘Nibatita ku Mategeko ya Musa no ku byo abahanuzi banditse, n'ubwo hagira uwo mu bapfuye uzuka ntibyatuma bava ku izima.’ ”

Currently Selected:

Luka 16: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy