YouVersion Logo
Search Icon

Ibaruwa ya Yeremiya 6

6
Ibaruwa ya Yeremiya
(Ezayi 40.18-20; 41.21-29; 44.9-20; Zab 135.15-18; Ubuh 1.13-15; IbDan 14.1-22)
Dore inyandikomvugo y'ibaruwa Yeremiya yoherereje Abayuda bari bagiye kujyanwa ho iminyago i Babiloni, nk'uko umwami waho yari yabitegetse. Muri iyi baruwa Yeremiya avuga ibyo Imana yari yamutegetse kubamenyesha.
Kwirinda ibigirwamana
1Kubera ibyaha mwakoreye Imana, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya agiye kubajyana ho iminyago i Babiloni. 2Nimugerayo muzahamara imyaka myinshi mugeze ku bisekuruza birindwi, ariko nyuma Imana izabagarura amahoro mu gihugu cyanyu.
3Aho i Babiloni muzahabona ibigirwamana bikozwe mu ifeza no mu izahabu no mu biti. Abantu babiheka ku ntugu maze bigakangaranya abanyamahanga. 4Muramenye namwe ntimuzamere nk'abo banyamahanga ngo mutinye ibyo bigirwamana 5mubonye iyo mbaga ibikikije ikabisenga, ahubwo muzibwire mu mutima muti: “Uhoraho, ni wowe wenyine ukwiye gusengwa”, 6kuko umumarayika we azaba ari kumwe namwe akabitaho.
Ntimukiringire ibigirwamana
7Koko rero ururimi rw'ibyo bigirwamana rwabajwe n'umunyabukorikori, nubwo byometsweho izahabu n'ifeza si ibyo kwiringirwa kandi ntibibasha kuvuga. 8Abo bantu bakora amakamba mu izahabu no mu ifeza bakayatamiriza ibyo bigirwamana byabo, nk'umukobwa ukunda kwambara ibirimbisho. 9Rimwe na rimwe abatambyi bafata kuri iyo zahabu n'ifeza bakabyikoreshereza ubwabo, cyangwa bakabihonga indaya ziberaga mu nsengero. 10Ibyo bigirwamana byabo bikozwe mu ifeza no mu izahabu no mu biti, babyambika imyambaro nk'iy'abantu, ariko byo ntibishobora kwirinda ingese n'imungu. 11Iyo bamaze kubyambika umyenda y'umuhemba, bagomba guhungura mu ruhanga rwabyo umukungugu wo mu ngoro ubitumukiraho. 12Nubwo usanga hari igifashe inkoni nk'umutware w'igihugu, nyamara ntigishobora kwica ugisuzuguye! 13Ikindi usanga gicigatiye inkota n'intorezo mu kiganza cy'iburyo, nyamara ntigishobore kwirwanaho mu ntambara cyangwa kwikiza abajura. 14Ibyo byose bigaragaza ko atari imana, ntimukabitinye.
15Nk'uko ikibindi kimenetse kitagirira nyiracyo akamaro, ni na ko ibyo bigirwamana bashyira mu ngoro bimeze. 16Amaso yabyo yuzuraho umukungugu utumurwa n'ibirenge by'abantu binjira mu ngoro zabyo. 17Nk'uko bakingirana umuntu watutse umwami mbere y'uko ajyanwa kwicwa, ni na ko abatambyi bakingisha ingoro z'izo mana zabo inzugi, bakazishyiraho amapata n'ibihindizo batinya ko abajura baza kuziba. 18Abatambyi bacana amatara menshi ndetse arenze ayo bagombaga gukoresha ubwabo, nyamara ibyo bigirwamana ntibishobora kubona na rimwe muri yo. 19Ibyo bigirwamana bimeze nka kimwe mu biti by'igisenge cy'ingoro cyamunzwe, umuswa ubiryana n'imyambaro yabyo, nyamara ntibigire icyo byumva. 20Uruhanga rwabyo rwahindutse umurayi kubera imyotsi izamuka mu ngoro, 21ku mubiri wabyo no ku mutwe usanga hatonze uducurama, intashya n'izindi nyoni, ndetse n'injangwe zirabyurira. 22Ibyo byose ni ibigaragaza ko atari imana, ntimukabitinye.
23Ibyo bigirwamana byometsweho izahabu ibigira byiza, ariko nihatagira umuntu ubihunguraho umwanda si byo bizisubiza ubwiza, kuko n'igihe babishongeshaga ntacyo byigeze byumva. 24Nubwo babigura ku giciro icyo ari cyo cyose nta buzima bifite. 25Kubera ko bitagira ibirenge babiheka ku ntungu, bikagaragaza bityo ko nta cyo bimaze. Ababyitaho na bo bakorwa n'isoni, kuko ari bo babyegura iyo byituye hasi. 26Iyo babyeguye ntibibasha ubwabyo kwinyagambura, iyo bihengamye ntibishora kwiyegura, kubiha amaturo ni nko kuyatura intumbi! 27Inyama z'ibitambo batambira ibyo bigirwamana, abatambyi barazicuruza bakazungukaho, ndetse n'abagore babo bafataho umugabane bakawusiga umunyu, nyamara nta cyo bafashisha abakene n'abatishoboye. Umugore uri mu mihango y'abakobwa cyangwa umaze kubyara, ntibatinya gukorakora ku byatuwe ibyo bigirwamana. 28Mumenye rero ko ibyo byose atari imana, ntimukabitinye.
Ibyo byose kubyita imana ni ukuyoba
29Ibyo bigirwamana bikozwe mu ifeza no mu izahabu no mu biti umuntu yabyita imana ate, kandi abagore ari bo babitura amaturo? 30Abatambyi bicara mu ngoro zeguriwe ibyo bigirwamana bambaye imyambaro y'ibishwangi, bimoje imisatsi n'ubwanwa kandi batitwikiriye mu mutwe. 31Abo batambyi baboroga basakuza imbere y'izo mana zabo nk'uko babigenza mu mihango yo guhamba, 32hanyuma bagatwara imyambaro y'ibyo bigirwamana, bakayambika abagore babo n'abana babo.
33Ibyo bigirwamana ubigiriye neza cyangwa nabi ntibishobora kubimwitura, ntibifite ububasha bwo kwimika umwami cyangwa kumukuraho, 34nta n'ubwo bishobora gutanga ubukungu cyangwa imari. Iyo umuntu abihigiye umuhigo ntawusohoze ntibishobora kubimuryoza. 35Ntibishobora gukiza umuntu urupfu, cyangwa ngo bigobotore umunyantegenke mu nzara z'umunyamaboko. 36Ntibishobora guhumūra impumyi cyangwa ngo bivane umuntu mu kaga. 37Ntibishobora kugirira impuhwe umupfakazi cyangwa ngo bigirire neza impfubyi. 38Ibyo bigirwamana bikozwe mu biti bikomekwaho izahabu n'ifeza, ntaho bitaniye n'amabuye acukurwa ku misozi. Abayoboke babyo bazakorwa n'isoni! 39None se bishoboka bite ko umuntu yabyita imana?
40Byongeye kandi n'Abanyabiloniya ubwabo barabisuzugura. Iyo babonye umuntu w'ikiragi bamuzanira ikigirwamana Beli, bakagisaba ngo gitume avuga nk'aho cyumva. 41Nyamara nubwo abo bantu na bo babona ko ibyo bigirwamana bitagira umumaro, ubupfapfa bwabo butuma bakomeza kubiyoboka. 42Si ibyo gusa, abagore na bo bakenyeza imishumi bakicara ku mayira, bagatwika imirama nk'aho ari umubavu. 43Iyo umwe muri bo yabengukwaga n'umugabo akaryamana na we, yakwenaga mugenzi we utabengutswe avuga ko ikigirwamana kitamuhaye amahirwe. 44Ibyo byose bakorera ibyo bigirwamana ni ibinyoma. Ubwo se umuntu yahamya ate ko byo ubwabyo ari imana?
45Ibyo bigirwamana byakozwe n'ababaji n'abacuzi b'izahabu n'ifeza. Nta kindi rero byashobora kuba cyo, kitari icyo ababikoze bashaka. 46Ababikora na bo ntibarama, none se ibikorwa byabo byashobora bite kuba imana? 47Koko rero nta kindi abo bantu bazasigira urubyaro rwabo, kitari ibinyoma n'ikimwaro.
48Iyo hateye intambara cyangwa ibyago, abatambyi bagishanya inama kugira ngo bashake aho bihisha bo n'ibigirwamana byabo. 49Ni kuki badasobanukirwa ko ibyo atari imana, kandi na byo ubwabyo bidashobora kwikiza intambara cyangwa ibyago? 50Koko rero ni ibiti byometsweho izahabu n'ifeza, umunsi umwe bose bazamenya ko atari ibyo kwiringirwa. Amahanga yose kimwe n'abami bose bazamenya ko atari imana, ahubwo ko ari ibikorwa by'abantu kandi ko bidafite ububasha nk'ubw'Imana. 51Mbese ni nde utiyumvisha ko ibyo ari ibigirwamana?
52Ntibishobora kwimika umwami mu gihugu cyangwa ngo bigushe imvura. 53Ntibishobora gufata ibyemezo ku bibazo byabyo bwite, cyangwa ngo birenganure urengana. Nta cyo bishoboye ahubwo bimeze nk'ibikona biguruka. 54Umuriro uramutse utwitse ingoro y'ibyo bigirwamana by'ibiti byometsweho izahabu n'ifeza, abatambyi babyo bakwihungira bakarokoka, ariko byo byashya bigakongoka byose nk'ibiti bitwitswsse n'umuriro. 55Ntibyashobora kurwanya umwami cyangwa abanzi. 56None se umuntu yakwizera ate ko ibyo byaba imana?
Ni ibigirwamana nta cyo bishoboye
57Ibyo bigirwamana by'ibiti byometsweho ifeza n'izahabu, ntibishobora kwikiza abajura n'abasahuzi. Abo babyambura izahabu n'ifeza n'imyambaro yabyo bakabitwara, kuko bidashobora kwirwanaho. 58Umwami agaragaza ubutwari bwe ku rugamba, igikoresho kikagirira nyiracyo akamaro, urugi rukinga inzu cyangwa inkingi y'igiti mu ngoro y'umwami, ibyo byose bifite akamaro kuruta ibyo bigirwamana bidakwiye kwizerwa!
59Koko rero izuba n'ukwezi n'inyenyeri byahawe umurimo bigomba kurangiza kandi birumvira. 60Umurabyo na wo iyo urabije ugaragara neza, ndetse n'umuyaga uhuhera ahantu hose. 61Ibicu byubahiriza icyo Imana ibitegetse bikazenguruka isi yose, ndetse n'iyo umuriro woherejwe uturutse mu ijuru ngo utwike imisozi n'amashyamba, na wo ukora icyo wategetswe. 62Nyamara ibyo bigirwamana byo ntibigereranywa n'ibyo tumaze kuvuga, haba mu buranga cyangwa mu bubasha. 63None rero nta muntu ugomba kubyita imana, kuko bidashobora guca imanza cyangwa ngo bigire icyiza bikorera abantu. 64Mumenye rero ko ibyo byose atari imana, ntimukabitinye.
65Koko rero ntibishobora kuvuma abami cyangwa kubaha umugisha, 66ntibishobora kwereka amahanga ibimenyetso byo mu ijuru, ntibimurika nk'izuba cyangwa nk'ukwezi. 67Inyamaswa zo mu ishyamba zirabiruta kure, kuko zishobora kwihisha no kwirwanaho ubwazo. 68Nuko rero nta kintu na kimwe kitugaragariza ko ari imana, namwe ntimukabitinye.
69Ibyo bigirwamana byabo by'ibiti byometsweho izahabu n'ifeza, bimeze nk'ibishusho bikanga inyoni mu mirima y'imyungu, ariko ntibigire icyo bikora. 70Ikindi kandi ibyo bigirwamana byabo by'ibiti byometsweho izahabu n'ifeza, bimeze nk'igihuru cy'amahwa kiri mu busitani maze inyoni z'amoko yose zikakigwaho, cyangwa nk'intumbi bajugunye mu mwijima. 71Umwenda w'umuhemba n'uw'umweru ibiboreraho, ibyo ni byo muzamenyeraho ko atari imana. Amaherezo bizamungwa maze bihinduke urukozasoni mu gihugu. 72Ni byiza kuba umuntu w'intungane udatunze ibigirwamana, kuko atazakorwa n'ikimwaro.

Currently Selected:

Ibaruwa ya Yeremiya 6: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy