YouVersion Logo
Search Icon

Hozeya 2

2
Isiraheli izasubizwa ubusugire bwayo
1Nyamara abakomoka kuri Isiraheli bazaba benshi nk'umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa cyangwa kubarwa. Ahantu bababwiriraga ngo: “Ntimuri ubwoko bwanjye”, noneho bazahababwirira ngo: “Muri abana b'Imana nzima.” 2Abayuda n'Abisiraheli bazakoranira hamwe, bishyirireho umutware umwe wo kubayobora, bazagwira nk'imyaka imera mu butaka. Koko uwo munsi wa Yizerēli#Yizerēli: risobanurwa ngo “Imana izabiba”. Reba 2.23-25. uzaba ari akataraboneka. 3Bityo abavandimwe banyu muzabite “Bwokobwanjye”, naho bashiki banyu mubite “Mpuhwe.”
Isiraheli igereranywa n'umusambanyikazi
4Uhoraho abwira Abisiraheli ati:
“Nimuburanye nyoko,
ngaho nimumuburanye kuko atari umugore wanjye,
nanjye sindi umugabo we.
Nakure mu maso he ibiranga ko ari indaya,
nakure hagati y'amabere ye ibiranga ko ari umusambanyi.
5Natabigenza atyo nzamwambika ubusa,
azaba atumbuje nk'uko yari ari umunsi avuka!
Igihugu cye nzagihindura nk'ubutayu,
ngihindure agasi mwicishe inyota.
6Abana be sinzabagirira impuhwe,
sinzazibagirira kuko ari ababyarirano.
7Koko nyina yigize indaya,
yakoze ibiteye isoni arabatwita.
Koko yaravuze ati:
‘Ngiye kwiruka mu bakunzi banjye,
basanzwe bampa ibyokurya n'amazi,
basanzwe bampa imyambaro y'ubwoya n'inoze,
basanzwe banampa amavuta n'ibyokunywa.’
8Ni cyo gituma inzira acamo nzayicīsha amahwa,
nzayizitira abure aho anyura.
9Aziruka ku bakunzi be nyamara ntazabashyikira,
azabashakashaka ye kubabona.
Hanyuma azibwira ati:
‘Reka nsubire ku mugabo wanjye w'isezerano,
koko nkiri kumwe na we nari merewe neza kurusha ubu.’
10Erega ntiyazirikanye ko ari jye wari umugize!
Namuhaga ingano na divayi nshya n'amavuta,
namuhaga ifeza n'izahabu byinshi,
nyamara yabikoreshereje ikigirwamana Bāli.
11Ni cyo gituma ntazamuha umwero w'ingano,
imizabibu na yo sinzatuma yera.
Sinzatuma agira imyambaro y'ubwoya n'inoze,
bityo ntazagira icyo akinga ku bwambure bwe.
12Dore ngiye kumwambika ubusa,
akorwe n'isoni imbere y'abakunzi be,
ntawe uzamunkura mu maboko.
13Nzakuraho ibyamushimishaga byose,
nzakuraho iminsi mikuru ye ya buri mwaka n'iya buri kwezi,
nzakuraho n'amasabato ye n'indi minsi mikuru ye yose.
14Nzatsemba imizabibu n'imitini bye,
ibyo yiratanaga avuga ati:
‘Ibi ni ibiguzi abakunzi banjye bampaye.’
Nzabihindura ibihuru inyamaswa zibirishe.
15Nzamuhanira ko yizihizaga iminsi mikuru y'ibigirwamana Bāli,
nzamuhanira ko yabyoserezaga imibavu.
Yambaraga impeta n'ibindi byo kwirimbisha,
yirukaga mu bakunzi be, naho jye arandeka!”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
Imana ivugurura umubano wayo n'Abisiraheli
16Uhoraho aravuga ati:
“Ni cyo gituma jyewe nzamuhendahenda,
nzamujyana mu butayu mugushe neza.
17Tukiriyo nzamusubiza imirima ye y'imizabibu,
igikombe cya Akori#Akori: risobanura ngo amakuba. Reba Yoz 7.24-26; Ezayi 65.10. kizamubera irembo,
rizamugeza ku byo yiringira.
Aho ni ho azanganiririza nk'igihe yari akiri inkumi,
igihe yimukaga mu gihugu cya Misiri.”
18Uhoraho aravuga ati:
“Icyo gihe azanyita umugabo we,
ntazongera kunyita Bāli ye#Bāli ye: ni ukuvuga shebuja..
19Nzamubuza kwambaza ibigirwamana Bāli,
amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.
20Icyo gihe nzategeka inyamaswa n'ibiguruka n'ibikurura inda hasi,
nzabitegeka bye kugira icyo bitwara Abisiraheli.
Imiheto n'inkota n'intambara nzabica mu gihugu cyabo,
nzatuma baryama nta cyo bikanga.
21“Isiraheli we, uzambera umugore iteka ryose,
uzambera umugore nkubere intungane n'intabera,
nzagukunda ngukundwakaze,
22uzambera umugore nkubere indahemuka,
nawe uzamenya ko ndi Uhoraho.”
23Uhoraho aravuga ati:
“Icyo gihe nzaha Abisiraheli icyo bansabye,
nzatuma ijuru rireta imvura,
na ryo rizayigusha mu butaka,
24ubutaka na bwo buzera,
buzatanga umusaruro w'ingano na divayi nshya n'amavuta,
na byo bizamara Yizerēli ubukene.
25Nzatuma ashora imizi mu gihugu,
Ntampuhwe nzamugirira impuhwe,
nzabwira Subwokobwanjye nti: ‘Uri ubwoko bwanjye’,
na we azambwira ati: ‘Uri Imana yanjye.’ ”

Currently Selected:

Hozeya 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy