YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 50

50
Ihambwa rya Yakobo
1Yozefu yubama kuri se, amuririraho aramusoma. 2Nuko ategeka abavuzi be kosa umurambo wa se Yakobo, barawosa 3iminsi mirongo ine kuko ari cyo gihe kosa byamaraga. Abanyamisiri bamuririra iminsi mirongo irindwi.
4Igihe cyo kurira kirangiye, Yozefu abwira ibyegera by'umwami ati: “Nimungirire neza mumbwirire umwami ko 5data atarapfa, yandahije kuzamushyingura mu mva yiteganyirije muri Kanāni. None mumunsabire areke njye gushyingura data nzagaruke.”
6Umwami asubiza Yozefu ati: “Genda ushyingure so nk'uko yabikurahije.”
7Yozefu ajya gushyingura se aherekejwe n'abatware bose b'umwami n'ibyegera by'ibwami, n'abanyacyubahiro bose bo mu Misiri. 8Ajyana n'abantu bose bo mu rugo rwe na bene se, n'abandi bo mu muryango wa se uretse abana. Ibindi basize mu ntara ya Gosheni ni imikumbi n'amashyo. 9Bajyana n'amagare n'amafarasi, bagenda ari abantu benshi.
10Bageze ku mbuga ya Atadi hafi y'uruzi rwa Yorodani, Yozefu amara iminsi irindwi aririra se, bahacurira imiborogo myinshi kandi ikomeye. 11Abanyakanāni batuye aho babonye uko baririra kuri iyo mbuga ya Atadi, baravuga bati: “Mbega ukuntu Abanyamisiri baririra uwapfuye!” Ni yo mpamvu aho hantu bahahimbye Abeli Misiri#Abeli Misiri: risobanurwa ngo “kurira kw'Abanyamisiri”.. Ni hafi ya Yorodani.
12Abahungu ba Yakobo bamugenzereza uko yari yabategetse. 13Bajyanye umurambo we muri Kanāni, bawushyingura mu buvumo buri mu murima w'i Makipela aherekeye i Mamure. Ni ryo rimbi Aburahamu yaguze na Efuroni w'Umuheti. 14Bamaze gushyingura Yakobo, Yozefu na bene se n'abari babaherekeje basubira mu Misiri.
Yozefu ahumuriza bene se
15Yakobo amaze gupfa, bene se wa Yozefu baravugana bati: “Bizagenda bite Yozefu naduhinduka, akatwitura inabi twamugiriye?” 16Ni ko gutuma kuri Yozefu bati: “So atarapfa yadutegetse 17ibyo tuzakubwira agira ati: ‘Ndakwinginze babarira bene so igicumuro n'icyaha bakugiriye. Nubwo bakugiriye nabi, ndagusabye ugirire imbabazi abagaragu b'Imana ya so!’ ” Yozefu yumvise ubwo butumwa ararira.
18Maze bene se baramusanga bamwikubita imbere, baramubwira bati: “Turi hano abagaragu bawe!”
19Yozefu arabasubiza ati: “Mwitinya nta cyo nzabatwara, sinakwishyira mu cyimbo cy'Imana. 20Mwari mwagize imigambi yo kungirira nabi, ariko Imana iyihinduramo ibyiza kugira ngo ikize abantu benshi nk'uko namwe mubyirebera. 21None rero mwitinya, nzabatungana n'abana banyu.” Uko ni ko yabahumurije bamugirira icyizere.
Urupfu rwa Yozefu
22Yozefu n'umuryango wa se bakomeza gutura mu Misiri. Yozefu yaramye imyaka ijana na cumi, 23abona ubuvivi bukomoka kuri Efurayimu, kandi arera nk'abe abana ba Makiri mwene Manase.
24Yozefu abwira bene se ati: “Ndi hafi gupfa, ariko Imana ntizabura kubagoboka. Izabavana muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yarahiye kuzaha Aburahamu na Izaki na Yakobo.” 25Nuko Yozefu arahiza bene se ati: “Igihe Imana izabagoboka, amagufwa yanjye ntimuzayasige ino.”
26Yozefu yaguye mu Misiri amaze imyaka ijana na cumi avutse, umurambo we barawosa bawushyira mu isanduku.

Currently Selected:

Intangiriro 50: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy