YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 12

12
1Igihe ukiri umusore ntukibagirwe Umuremyi wawe, ujye umuzirikana iminsi n'imyaka mibi itaraza ukavuga uti: “Kubaho ntibinshimishije.” 2Icyo gihe uzaba uri mu icuraburindi nk'igihe izuba n'ukwezi n'inyenyeri byijimye, cyangwa nk'ibicu bibuditse imvura ihitutse. 3Bityo amaboko yakurwanagaho azacika intege, amaguru wagendeshaga azahetama, amenyo wari usigaranye azananirwa gukanjakanja, naho amaso warebeshaga ahume. 4Icyo gihe amatwi yawe azaba atacyumva, ijwi ryawe rizaba rititimira, mu bunyoni uzabura ibitotsi, ntuzaba ucyumva indirimbo. 5Ubwo ntuzaba ukizamuka umusozi, kugenda bizagutera ubwoba, imisatsi yawe izahinduka imvi umere nk'igiti kirabije, uzajya ugenda ukururuka, nta kintu kizongera kukuryohera. Koko rero uzigira mu buruhukiro bw'iteka, abakuririra bazakwira mu mayira. 6Ubwo ubuzima buzamera nk'akagozi k'ifeza gacitse cyangwa nk'urwabya rw'izahabu rumenetse, buzamera nk'ikibindi kimenekeye ku iriba cyangwa nk'igurudumu ishaje iguye mu iriba. 7Bityo uzasubira ube umukungugu, kandi umwuka w'ubugingo uzasubira ku Mana yawutanze. 8Umunyabwenge aravuga ati: “Ibintu ni ubusa. Koko ni ubusa busa.”
Umwanzuro
9Ikindi kandi, Umubwiriza yari n'umunyabwenge, ntiyahwemye gutoza abantu ubumenyi. Yarashishoje arasesengura, anonosora imigani myinshi. 10Umubwiriza yihatiye gushaka amagambo aboneye, bityo yandika inyandiko itagira amakemwa igizwe n'amagambo y'ukuri. 11Amagambo y'abanyabwenge acengera nk'urubori, n'amagambo y'abayobozi b'amakoraniro ameze nk'imisumari ishimangiye cyane. Ibyo byose bitangwa n'Umushumba umwe rukumbi. 12Mwana wanjye, ntuzagire icyo wiyongereraho. Umenye ko kwandika ibitabo byinshi bitajya birangira, kandi ko no kwiga cyane binaniza umubiri. 13Nguyu umwanzuro w'ibyavuzwe byose kandi byarumviswe: ujye wubaha Imana kandi ukurikize amabwiriza, iyo ni yo nshingano ya buri muntu. 14Koko rero Imana izacira abantu imanza ikurikije ibyo bakoze, byaba ibihishwe, byaba ibyiza cyangwa ibibi.

Currently Selected:

Umubwiriza 12: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy