YouVersion Logo
Search Icon

Beli 14

14
Daniyeli n'abatambyi ba Beli
1Umwami Asitiyage amaze gupfa, Sirusi w'Umuperesi yamusimbuye ku ngoma. 2Icyo gihe Daniyeli yari icyegera cy'umwami, umwami akamwubaha cyane kurusha abandi bajyanama be.
3Abanyababiloniya bari bafite ikigirwamana cyitwaga Beli, buri munsi bakagitura ibiro magana atanu by'ifu n'intama mirongo ine, na litiro zigera kuri magana abiri na mirongo itanu za divayi. 4Umwami yaramyaga icyo kigirwamana buri munsi akajya kugisenga, naho Daniyeli agasenga Imana ye.
5Umunsi umwe umwami aramubaza ati: “Ni iki gituma udasenga Beli?”
Daniyeli aramusubiza ati: “Sindamya ibigirwamana byakozwe n'abantu, ahubwo nsenga gusa Imana nzima, yo yaremye ijuru n'isi kandi ikagira ububasha ku binyabuzima byose.”
6Umwami yongera kumubaza ati: “Mbese ntiwemera ko Beli ari imana nzima? Ese ntubona ibyo arya n'ibyo anywa buri munsi?”
7Daniyeli araseka maze aravuga ati: “Nyagasani, ntiwibeshye! Iriya shusho ubona, imbere ni ibumba inyuma ni umuringa, kandi ntiyigeze igira icyo irya cyangwa inywa.”
8Umwami ararakara cyane, ahamagaza abatambyi arababwira ati: “Nimutambwira umuntu urya ibiturwa iyi shusho byose, muricwa. Ariko nimungaragariza ko ari Beli ubwe urya ayo maturo koko, Daniyeli ni we uri bwicwe kuko yatinyutse kumutuka.”
9Nuko Daniyeli abwira umwami ati: “Bibe nk'uko ubyifuza!”. 10Abatambyi ba Beli bari mirongo irindwi hakiyongeraho abagore babo n'abana babo. Igihe umwami yinjiraga mu ngoro ya Beli ari kumwe na Daniyeli, 11abatambyi baramubwira bati: “Nyagasani, dore tugiye gusohoka mu ngoro maze ushyiremo ibyokurya na divayi ikaze, hanyuma ukinge urugi ushyireho ikashe yawe. 12Ejo mu gitondo uzagaruke, nusanga Beli atabiriye byose tuzicwe. Nibitagenda bityo ni Daniyeli uzapfa kuko azaba yadushinje ibinyoma.” 13Ariko abo batambyi bari bafite icyizere kirimo n'agasuzuguro, kubera ko bari baraciye icyuho gihinguranya munsi y'ameza yo mu ngoro. Bityo bashoboraga kuyinjiramo igihe icyo ari cyo cyose bakiba amaturo.
14Abo batambyi bamaze gusohoka mu ngoro, umwami ahashyira ibyokurya byagenewe Beli. Hanyuma Daniyeli ategeka abagaragu be kuzana ivu, barinyanyagiza mu ngoro hose. Nta muntu wundi warebaga uretse umwami wenyine. Ibyo birangiye bose barasohoka, bakinga urugi kandi barushyiraho ikashe y'umwami, maze barigendera. 15Iryo joro nk'uko bari barabimenyereye, ba batambyi bazana n'abagore babo n'abana babo, bararya kandi banywa ibyari byatuwe byose.
16Mu gitondo cya kare umwami yerekeza ku ngoro ari kumwe na Daniyeli. 17Bahageze umwami abaza Daniyeli ati: “Mbese ikashe yanjye ntawayihungabanyije?”
Daniyeli aramusubiza ati: “Nta we nyagasani.”
18Bagikingura urugi umwami yitegereze ameza maze ariyamirira ati: “Urakomeye Beli! Nturanganwa ikinyoma!”
19Daniyeli araseka, abuza umwami kwinjira mu ngoro maze aramubwira ati: “Nyagasani itegereze hasi, urabona ari ba nde bakandagiye hariya?”
20Umwami aravuga ati: “Ndahabona hakandagiwe n'abagabo n'abagore ndetse n'abana.” 21Umwami ararakara cyane, ategeka ko bafata abatambyi n'abagore babo n'abana babo. Biba ngombwa ko abatambyi bamwereka cya cyuho bajyaga banyuramo bakinjira mu ngoro, bazanywe no kurya amaturo yabaga ari ku meza. 22Nuko umwami ategeka ko babica, naho ya shusho y'ikigirwamana Beli ayigabiza Daniyeli, ayirimburana n'ingoro yayo.
Daniyeli yica ikiyoka
23Abanyababiloniya baramyaga kandi ikiyoka nyamunini.
24Umunsi umwe umwami abwira Daniyeli ati: “Ngira ngo noneho ntushobora kumbwira ko iyi atari imana nzima. Ngaho rero yiramye.”
25Daniyeli aramusubiza ati: “Nsenga gusa Nyagasani Imana yanjye, kuko ari we wenyine Mana nzima. 26None rero nyagasani, niba ubinyemereye reka nice kiriya kiyoka ndakoresheje inkota cyangwa inkoni.”
Umwami arabimwemerera.
27Nuko Daniyeli afata amakakama y'ibiti, n'urugimbu n'ubwoya arabiteka byose hamwe, abikoramo utubumbe dutoya aduha cya kiyoka, kiratumira maze kirasandara. Nuko Daniyeli ariyamirira ati: “Nimurebe icyo mwaramyaga!”
28Abanyababiloniya babimenye barababara cyane, batangira kwivumbagatanya ku mwami bavuga bati: “Umwami yigize Umuyahudi, yarimbuye ishusho ya Beli, yishe ikiyoka nyamunini, yica n'abatambyi.” 29Hanyuma bajya kubwira umwami bati: “Twegurire Daniyeli! Niba wanze kandi turakwicana n'abawe bose.”
30Umwami abonye ko bamumereye nabi cyane, abura uko agira maze abegurira Daniyeli.
31Nuko Abanyababiloniya bamujugunya mu rwobo rw'intare, arumaramo iminsi itandatu. 32Muri urwo rwobo habagamo intare indwi, zahabwaga buri munsi intumbi ebyiri z'abantu n'intama ebyiri. Muri iyo minsi ariko ntibagira icyo baziha, kugira ngo zikunde zirye Daniyeli.
Daniyeli avanwa mu rwobo rw'intare
33Icyo gihe umuhanuzi Habakuki yari mu Buyuda, akaba yari yatekesheje isupu ayishyira mu isafuriya hamwe n'uduce tw'imigati, abigemurira abasaruzi bari mu mirima. 34Umumarayika wa Nyagasani aramubwira ati: “Ibyo byokurya ufite bishyire Daniyeli, ari i Babiloni mu rwobo rw'intare.”
35Habakuki arasubiza ati: “Nyagasani, sinigeze ngera i Babiloni, n'urwo rwobo sinduzi.”
36Umumarayika wa Nyagasani amufata imisatsi, amwihutana nk'utwawe n'umuyaga amugeza i Babiloni, amushyira iruhande rw'urwo rwobo. 37Habakuki arangurura ijwi ati: “Daniyeli, Daniyeli, ngibi ibyokurya Imana ikoherereje.”
38Daniyeli atera hejuru ati: “Mana yanjye, uranyibutse! Koko ntujya utererana abagukunda.” 39Nuko Daniyeli ararya, ako kanya umumarayika w'Imana asubiza Habakuki mu gihugu cye.
40Ku munsi wa karindwi umwami aza kuririra Daniyeli, ageze ku rwobo arebamo maze abona Daniyeli yicaye atuje. 41Nuko umwami arangurura ijwi ati: “Urakomeye Nyagasani, Mana ya Daniyeli! Nta yindi mana ibaho itari wowe!” 42Hanyuma umwami ategeka ko bavana Daniyeli mu rwobo, bakajugunyamo abari bashatse kumwicisha. Ako kanya intare zibatanyagura umwami abyirebera.

Currently Selected:

Beli 14: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy