YouVersion Logo
Search Icon

2 Samweli 24

24
Dawidi abarura Abisiraheli bashobora kujya ku rugamba
(1 Amateka 21.1-6)
1Uhoraho yongera kurakarira cyane Abisiraheli, abateza Dawidi ati: “Genda ubarure Abisiraheli n'Abayuda”.
2Umwami abwira Yowabu umugaba w'ingabo ze ati: “Jya mu Bisiraheli bose uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, ubarure abantu kugira ngo menye umubare w'abashobora kujya ku rugamba.”
3Yowabu aramubwira ati: “Nyagasani, icyampa Uhoraho Imana yawe akakugwiriza imbaga y'abantu incuro ijana, nawe ubwawe ukabyibonera! Ariko se, ni iki gitumye ushaka ko dukora ikintu nk'icyo?”
4Ariko umwami aganza Yowabu n'abandi bakuru b'ingabo mu magambo, maze Yowabu n'abakuru b'ingabo bava ibwami, bajya kubarura imbaga y'Abisiraheli. 5Bambuka Yorodani bashinga amahema mu majyepfo ya Aroweri, mu mujyi uri mu kabande mu ntara y'Abagadi, maze berekeza i Yāzeri. 6Banyura mu ntara ya Gileyadi bagera i Tahatimu-Hodishi, barambuka bakomereza i Dani-Yāni bagera hafi y'i Sidoni. 7Bamanuka berekeje ku kigo ntamenwa cy'i Tiri no mu mijyi yose y'Abahivi n'iy'Abanyakanāni, bagera mu majyepfo y'u Buyuda i Bērisheba. 8Bityo bazenguruka igihugu cyose, bagaruka i Yeruzalemu nyuma y'amezi icyenda n'iminsi makumyabiri. 9Nuko Yowabu abwira umwami umubare w'abagabo bashobora kujya ku rugamba. Mu Bisiraheli habonetse abagabo b'intwari ibihumbi magana inani, naho mu Bayuda haboneka ibihumbi magana atanu.
Uhoraho ahanisha Dawidi icyorezo
(1 Amateka 21.7-17)
10Dawidi amaze kubarura abantu, yumva afite inkomanga ku mutima, ni ko gutakambira Uhoraho ati: “Uhoraho, nakoze icyaha gikomeye nkora ibyo ntagombaga gukora, none umbabarire igicumuro cyanjye, ni koko nakoze ikintu cy'ubupfapfa rwose.”
11Mu gitondo Dawidi akibyuka, Uhoraho atuma umuhanuzi Gadi, wahanuriraga Dawidi ati: 12“Genda ubwire Dawidi uti: ‘Uhoraho avuze ko hari ibyago bitatu agiye kukubwira, ugahitamo kimwe akaba ari cyo azaguteza.’ ”
13Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Uhisemo ko habaho imyaka irindwi y'inzara mu gihugu cyawe, cyangwa ko wamara amezi atatu uhunga abanzi bagukurikirana, cyangwa ko habaho iminsi itatu y'icyorezo cy'indwara mu gihugu cyawe? Ngaho tekereza neza, umbwire icyo njya gusubiza uwantumye.”
14Dawidi abwira Gadi ati: “Ndumva nshenguwe n'agahinda! Ibyo ari byo byose, icyaruta ni uko twahanwa n'Uhoraho ubwe aho kumpanisha abantu, kuko Uhoraho agira impuhwe nyinshi!”
15Muri icyo gitondo, Uhoraho ateza Abisiraheli icyorezo kimara iminsi itatu. Uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi. 16Ubwo umumarayika w'Uhoraho yari agiye kurimbura i Yeruzalemu, Uhoraho yisubiraho abwira uwo mumarayika ati: “Ibyo birahagije rekera aho.” Uwo mumarayika w'Uhoraho yari ageze ku mbuga ya Arawuna#Arawuna: yitwaga kandi Orunani. w'Umuyebuzi. 17Dawidi abonye uko uwo mumarayika arimbura abantu, abwira Uhoraho ati: “Ko ari jyewe wakoze icyaha igicumuro kikaba ari jyewe kibarwaho, aba bantu barazira iki? Ube ari jyewe n'umuryango wanjye uhana.”
Dawidi yubakira Uhoraho urutambiro
(1 Amateka 21.18-26)
18Uwo munsi Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Zamuka wubakire Uhoraho urutambiro ku mbuga ya Arawuna w'Umuyebuzi!” 19Dawidi yita ku byo Gadi yamubwiye, arazamuka nk'uko Uhoraho yabitegetse.
20Arawuna abonye umwami azamukanye n'ibyegera bye amugana, ajya kumusanganira amwikubita imbere yubamye. 21Arawuna aramubaza ati: “Databuja, ni iki gitumye uje iwanjye?”
Dawidi aramusubiza ati: “Nzanywe no kugura imbuga yawe, ngomba kuyubakiraho Uhoraho urutambiro kugira ngo abantu bakire icyorezo.”
22Arawuna abwira Dawidi ati: “Nyagasani, imbuga ngiyi ndayiguhaye uyitambireho uko ubyifuza, dore n'ibimasa by'ibitambo bikongorwa n'umuriro, imbaho zahurishwaga ingano n'ibiti bihambirwa ku majosi#ibiti … majosi: reba Mt 11.29 (sob). y'ibimasa bibe inkwi z'ibitambo. 23Nyagasani, ibi byose ndabiguhaye kandi Uhoraho Imana yawe yakire neza ibitambo byawe!”
24Ariko umwami aramuhakanira ati: “Ntibishoboka ngomba kubigura, kuko ntashobora gutambira Uhoraho Imana yanjye ibitambo mboneye ubusa.” Nuko Dawidi agura iyo mbuga n'ibimasa, atanga ibikoroto mirongo itanu by'ifeza. 25Dawidi ahubakira Uhoraho urutambiro, atamba ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro. Nuko Uhoraho ababarira Abisiraheli, icyorezo kibavamo.

Currently Selected:

2 Samweli 24: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy