YouVersion Logo
Search Icon

Filemoni 1

1
1Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo, 2#Kolo 4.17 na Afiya mushiki wacu, na Arukipo umusirikare mugenzi wacu n'Itorero ryo mu rugo rwawe.
3Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
4Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze 5kuko numvise iby'urukundo rwawe no kwizera kwawe ugirira Umwami Yesu n'abera bose, 6kugira ngo gusangira ko kwizera kwawe kubabere ukugira akamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo. 7Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe n'urukundo rwawe, n'uko waruhuye imitima y'abera.
Pawulo yingingira Filemoni kwakira imbata ye Onesimo
8Ku bw'ibyo nubwo mfite ubushizi bw'amanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye, 9mpisemo kukwinginga ku bw'urukundo kuko ndi uko ndi, Pawulo umusaza, kandi none ndi n'imbohe ya Kristo Yesu. 10#Kolo 4.9 Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo, 11utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi.
12Ni we nkugaruriye, ndakwinginze umwakire nk'inkoramutima yanjye. 13Icyakora nari nkunze kumugumana kugira ngo ankorere mu cyimbo cyawe, mboshywe n'ingoyi ku bw'ubutumwa bwiza. 14Ariko nta cyo nshaka gukora ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze.
15Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito ni ukugira ngo muzabane iteka, 16atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku by'umubiri no ku by'Umwami wacu.
17Nuko rero, niba wemera ko dufatanije umurimo umwakire nk'uko wanyakira, 18kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afite umwenda wawe ubimbareho. 19Ni jye Pawulo wanditse n'ukwanjye kuboko yuko nzabyishyura, ne kwirirwa nkubwira yuko nawe ubwawe uri mu mwenda wanjye, uwo mwenda ni wowe ubwawe. 20Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo.
21Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, nzi yuko uzakora n'ibiruta ibyo mvuze. 22Kandi n'ikindi, untegurire aho nzacumbika kuko niringiye yuko ku bw'amasengesho yanyu muzampabwa.
23 # Kolo 1.7; 4.12 Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya, 24#Ibyak 12.12,25; 13.13; 15.37-39; 19.29; 27.2; Kolo 4.10,14; 2 Tim 4.10,11 na Mariko na Arisitariko. na Dema na Luka, abo dusangiye umurimo baragutashya.
25Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubane n'imitima yanyu, Amen.

Currently Selected:

Filemoni 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy