YouVersion Logo
Search Icon

Tito 3

3
1Ubibutse kugandukira abatware n'abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose 2batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose. 3Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw'irari ribi n'ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n'ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana. 4Nyamara kugira neza kw'Imana Umukiza wacu n'urukundo ikunda abantu bibonetse 5iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera, 6uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, 7kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho. 8Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi ndashaka ko uhamya ibyo ubikomeyeho cyane, kugira ngo abizeye Imana bagire umwete wo kumaramaza gukora imirimo myiza. Ibyo ni byo byiza kuko bigira icyo bimarira abantu.
9Ariko ibibazo by'ubupfu n'amasekuruza, n'intonganya no kujya impaka z'amategeko ujye ubizibukira, kuko ari nta cyo bimaze kandi ari iby'ubusa. 10Nihagira uwirema ibice, numara kumuhana ubwa mbere n'ubwa kabiri ntukamwemere, 11kuko uzi yuko umeze atyo agoramye kandi akora ibyaha yicira urubanza.
12Ningutumaho Arutema cyangwa Tukiko uzagire umwete wo kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nagambiriye kumarira igihe cy'imbeho. 13Ugire n'umwete wo guherekeza neza Zena, umuhanga mu by'amategeko na Apolo, kugira ngo batazagira icyo babura. 14Kandi abacu na bo bige kumaramaza gukora imirimo myiza, babone uko bakenura ababikwiriye kugira ngo abacu be kugumbaha.
15Abo turi kumwe bose baragutashya. Untahirize abadukunda dufatanije kwizera.
Ubuntu bw'Imana bubane namwe mwese.

Currently Selected:

Tito 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy