YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 6:25-34

Matayo 6:25-34 BYSB

“Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby'umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro? Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? “None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk'akarabyo kamwe ko muri ubu. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. Ntimukiganyire mutekereza iby'ejo, kuko ab'ejo baziganyira iby'ejo. Umunsi wose ukwiranye n'ibibi byawo.