YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 18

18
Bafata Yesu
(Mat 26.36,47-56; Mar 14.43-50; Luka 22.47-53)
1Yesu amaze kuvuga ayo magambo asohokana n'abigishwa be, yambuka umugezi witwa Kidironi, hariho agashyamba akajyanamo n'abigishwa be. 2Kandi na Yuda umugambanira na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yahajyanaga n'abigishwa be kenshi. 3Nuko Yuda amaze guhabwa ingabo z'abasirikare n'abagaragu b'abatambyi bakuru n'ab'Abafarisayo, ajyayo afite amatabaza n'imuri n'intwaro. 4Yesu amenye ibyenda kumubaho byose, arabasanganira arababaza ati “Murashaka nde?”
5Baramusubiza bati “Ni Yesu w'i Nazareti.”
Arababwira ati “Ni jye.” Na Yuda umugambanira yari ahagararanye na bo. 6Amaze kubabwira ati “Ni jye”, bagenza imigongo bagwa hasi. 7Nuko yongera kubabaza ati “Murashaka nde?”
Bati “Ni Yesu w'i Nazareti.”
8Yesu arabasubiza ati “Mbabwiye ko ari jye. Nuko rero niba ari jye mushaka mureke aba bagende.” 9#Yoh 6.39 Yabivugiye atyo kugira ngo rya jambo yavuze risohore, ngo “Mu bo wampaye sinabuzeho n'umwe.”
10Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubita umugaragu w'umutambyi mukuru amuca ugutwi kw'iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko. 11#Mat 26.39; Mar 14.36; Luka 22.42 Nuko Yesu abwira Petero ati “Subiza inkota mu rwubati rwayo, mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho?”
Yesu aregerwa imbere ya Kayafa, Petero amwihakana gatatu
(Mat 26.57-75; Mar 14.55-72; Luka 22.54-71)
12Nuko izo ngabo n'umutware wazo n'abagaragu b'Abayuda bafata Yesu baramuboha, 13babanza kumujyana kwa Ana kuko yari sebukwe wa Kayafa, wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka. 14#Yoh 11.49-50 Kandi Kayafa ni we wagiriye Abayuda inama ati “Birakwiriye ko umuntu umwe apfira abantu.”
15Simoni Petero n'undi mwigishwa bakurikira Yesu. Uwo mwigishwa yari azwi n'umutambyi mukuru, yinjirana na Yesu mu rugo rw'umutambyi mukuru. 16Ariko Petero yari ahagaze hanze ku irembo. Wa mwigishwa wundi wari uzwi n'umutambyi mukuru, arasohoka avugana n'umuja ukumīra, nuko yinjiza Petero.
17Uwo muja ukumīra abaza Petero ati “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b'uriya muntu?”
Aramusubiza ati “Oya, sindi umwigishwa we.”
18Abagaragu n'abasirikare bari bahagaze aho, bacanye umuriro w'amakara kuko hari imbeho barota, na Petero na we yari kumwe na bo ahagaze yota.
19Nuko umutambyi mukuru abaza Yesu iby'abigishwa be n'ibyo yigishaga. 20Yesu aramusubiza ati “Nigishaga ab'isi neruye, iteka nigishiriza mu masinagogi no mu rusengero aho Abayuda bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa. 21Urambariza iki? Abumvaga ba ari bo ubaza ibyo nababwiye, ni bo bazi ibyo navuze.”
22Amaze kuvuga atyo, umwe mu basirikare wari uhagaze aho akubita Yesu urushyi ati “Uku ni ko usubiza umutambyi mukuru?”
23Yesu aramusubiza ati “Niba mvuze ikibi kimpamye. Ariko niba ari neza umpoye iki?”
24Nuko Ana amwohereza ari imbohe kuri Kayafa, umutambyi mukuru.
25Ubwo Simoni Petero yari ahagaze yota. Baramubaza bati “Mbese nawe nturi uwo mu bigishwa be?”
Arabihakana ati “Oya, sindi uwo muri bo.”
26Umwe mu bagaragu b'umutambyi mukuru, mwene wabo w'uwo Petero yaciye ugutwi aramubaza ati “Harya sinakubonye uri kumwe na we muri ka gashyamba?”
27Petero yongera kubihakana, muri ako kanya inkoko irabika.
Yesu bamujyana kwa Pilato
(Mat 27.1-2,11-31; Mar 15.1-15; Luka 23.1-5,13-25)
28Bavana Yesu kwa Kayafa bamujyana mu rukiko, hari mu museke. Ubwabo ntibinjira mu rukiko ngo batihumanya, bakabura uko barya ibya Pasika. 29Nuko Pilato arasohoka ajya aho bari ati “Uyu muntu muramurega iki?”
30Baramusubiza bati “Uyu iyaba atakoze icyaha ntituba tumukuzaniye.”
31Pilato arababwira ati “Nimumujyane, abe ari mwe mumucira urubanza nk'uko amategeko yanyu ari.”
Abayuda baramubwira bati “Twebwe ntitwemererwa kwica umuntu”, 32#Yoh 3.14; 12.32 ngo ijambo rya Yesu risohore, iryo yavuze rimenyesha urupfu agiye gupfa.
33Pilato yongera kwinjira mu rukiko, ahamagara Yesu aramubaza ati “Wowe uri umwami w'Abayuda?”
34Yesu na we aramubaza ati “Mbese ibyo ubibajije ku bwawe, cyangwa se ni abandi bakubwiye ibyanjye?”
35Pilato aramusubiza ati “Uragira ngo ndi Umuyuda? Ab'ubwoko bwanyu n'abatambyi bakuru ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?”
36Yesu aramusubiza ati “Ubwami bwanjye si ubw'iyi si, iyaba ubwami bwanjye bwari ubw'iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko noneho ubwami bwanjye si ubw'ino.”
37Pilato aramubaza ati “Noneho ga uri umwami?”
Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw'ukuri wese yumva ijwi ryanjye.”
38Pilato aramubaza ati “Ukuri ni iki?”
Amaze kubivuga atyo aherako arasohoka, ajya aho Abayuda bari bari arababwira ati “Jyewe nta cyaha mubonyeho. 39Icyakora mufite umugenzo ko mbabohorera imbohe imwe mu minsi ya Pasika. Mbese murashaka ko mbabohorera umwami w'Abayuda?”
40Ariko bongera gusakuza bati “Si we dushaka, ahubwo utubohorere Baraba.” Baraba uwo yari umwambuzi.

Currently Selected:

Yohana 18: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy