YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 19

19
Pilato acira Yesu urubanza
1Nuko Pilato aherako ajyana Yesu, amukubita imikoba. 2Abasirikare baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n'umwenda w'umuhengeri. 3Baramwegera baramubwira bati “Ni amahoro, Mwami w'Abayuda!” Bamukubita inshyi.
4Pilato yongera gusohoka arababwira ati “Dore ndamusohoye, ndamubazaniye ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.” 5Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry'amahwa n'umwenda w'umuhengeri, Pilato arababwira ati “Uwo muntu nguyu!”
6Abatambyi bakuru n'abasirikare bamubonye batera hejuru bati “Mubambe! Mubambe!”
Pilato arababwira ati “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe ntamubonyeho icyaha.”
7Abayuda baramusubiza bati “Dufite itegeko, ku bw'iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w'Imana.”
8Pilato yumvise ibyo arushaho gutinya. 9Nuko yongera kwinjira mu rukiko maze abaza Yesu ati “Wavuye he?”
Ariko Yesu ntiyagira icyo amusubiza. 10Pilato aramubaza ati “Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha bwo kukubamba?”
11Yesu aramusubiza ati “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.”
12Uhereye ubwo Pilato ashaka uburyo bwo kumurekura. Ariko Abayuda batera hejuru bati “Nurekura uyu uraba utari incuti ya Kayisari, kuko umuntu wese wigize umwami aba agomeye Kayisari.”
13Nuko Pilato yumvise ibyo asohora Yesu, yicara ku ntebe y'imanza ahantu hitwa Amabuye ashashwe, mu Ruheburayo hitwa Gabata. 14(Ubwo hari ku munsi wo kwitegura ibya Pasika, hari nk'isaha esheshatu.) Nuko abwira Abayuda ati “Nguyu umwami wanyu.”
15Na bo batera hejuru bati “Mukureho, mukureho umubambe!”
Pilato arababaza ati “Mbese mbambe umwami wanyu?”
Abatambyi bakuru baramusubiza bati “Nta mwami dufite keretse Kayisari.”
16Aherako aramubaha ngo abambwe.
Babamba Yesu
(Mat 27.32-56; Mar 15.21-32; Luka 23.26-42)
Nuko bajyana Yesu, 17asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga, mu Ruheburayo hitwa i Gologota. 18Bamubambanaho n'abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati. 19Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba, rwanditswe ngo “YESU W'I NAZARETI, UMWAMI W'ABAYUDA.” 20Urwo rwandiko benshi mu Bayuda bararusoma, kuko ahantu babambye Yesu hari bugufi bw'umurwa, kandi rwari rwanditswe mu Ruheburayo, no mu Ruroma, no mu Rugiriki. 21Nuko Abatambyi bakuru b'Abayuda babwira Pilato bati “Ntiwandike ngo ‘Umwami w'Abayuda’, ahubwo wandike uti ‘Yiyise umwami w'Abayuda.’ ”
22Pilato arabasubiza ati “Icyo nanditse nacyanditse.”
23Nuko abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajyana imyambaro ye bayigabanyamo kane, umusirikare wese umugabane we, ariko hasigara ikanzu ye. Iyo kanzu ntiyari ifite umubariro, ahubwo yari iboshywe yose uhereye hejuru ukageza hasi. 24#Zab 22.19 Nuko baravugana bati “Twe kuyitanyagura, ahubwo tuyifindire turebe uri bube nyirayo uwo ari we.” Bavuze ibyo ngo ibyanditswe bisohore ngo
“Bagabanye imyenda yanjye,
Kandi bafindira umwambaro wanjye.”
Nuko abasirikare babigenza batyo.
25Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu. 26Nuko Yesu abonye nyina n'umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.”
27Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko.” Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe.
Urupfu rwa Yesu
(Mat 27.45-56; Mar 15.33-41; Luka 23.44-49)
28 # Zab 69.22; 22.16 Hanyuma y'ibyo, Yesu amenye yuko noneho byose birangiye, agira ngo ibyanditswe bisohore rwose ni ko kuvuga ati “Mfite inyota.”
29Hari hateretse ikibindi cyuzuye vino isharira. Nuko benda sipongo yuzuye iyo vino isharira, bayishyira ku rubingo barayimusomesha. 30Yesu amaze gusoma iyo vino aravuga ati “Birarangiye.”
Acurika umutwe, umutima uraca.
31Uwo munsi wari uwo kwitegura Pasika, kandi Abayuda ntibashakaga ko imibiri iguma ku musaraba ku isabato, kuko iyo sabato yari umunsi mukuru, ni ko gusaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamburwe. 32Abasirikare baraza babanza kuri umwe bamuvuna amaguru, n'undi wari ubambanywe na we bamugenza batyo, 33ariko bageze kuri Yesu basanga amaze gupfa ntibamuvuna amaguru, 34ariko umwe muri bo amucumita icumu mu rubavu, uwo mwanya havamo amaraso n'amazi. 35Uwabibonye ni we ubihamije, kandi ibyo ahamya ni iby'ukuri, kandi azi ko avuga ukuri ngo namwe mwizere. 36#Kuva 12.46; Kub 9.12; Zab 34.21 Kuko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo “Nta gufwa rye rizavunwa.” 37#Zek 12.10; Ibyah 1.7 Byongeye kandi ibindi byanditswe biravuga ngo “Bazabona uwo bacumise.”
Yosefu na Nikodemo bahamba Yesu
(Mat 27.57-60; Mar 15.42-47; Luka 23.50-56)
38Hanyuma y'ibyo haza Yosefu wo mu Arimataya, na we yari umwigishwa wa Yesu ariko rwihishwa, kuko yatinyaga Abayuda. Uwo ajya kwa Pilato amwaka intumbi ya Yesu ngo ayikureho, Pilato aramwemerera, araza akuraho intumbi ya Yesu. 39#Yoh 3.1-2 Na Nikodemo wa wundi wigeze kumusanga nijoro cya gihe, araza azanye ishangi ivanze n'umusaga, kuremera kwayo kwari nk'ibiro mirongo itanu. 40Bajyana intumbi ya Yesu bayizingira mu myenda y'ibitare hamwe n'iyo mibavu, nk'uko Abayuda bagenzaga bahamba. 41Aho hantu yabambwe hari agashyamba, kandi muri ako gashyamba hari imva nshya itarahambwamo umuntu. 42Aho ni ho bahambye Yesu, kuko wari umunsi wo kwitegura kw'Abayuda, kandi iyo mva yari iri hafi.

Currently Selected:

Yohana 19: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy