YouVersion Logo
Search Icon

Zekariya 12

12
Ahanura ko Abayuda bazakizwa
1Ibyo ijambo ry'Uwiteka rihanurira Isirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro z'isi, kandi akarema umwuka mu muntu aravuga ati 2“Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye amahanga yose ahakikije n'i Buyuda, ubwo bazagota i Yerusalemu. 3Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya.” 4Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzakanga ifarashi yose, kandi uyiriho nzamutera ibisazi. Nzaherereza amaso ku nzu ya Yuda, kandi amafarashi y'amahanga yose nzayahuma amaso. 5Abatware b'u Buyuda bazibwira bati ‘Abaturage b'i Yerusalemu ni bo maboko yacu, kuko bafite Uwiteka Nyiringabo ho Imana yabo.’
6“Uwo munsi abatware b'u Buyuda nzabahindura nk'urujyo ruriho umuriro bashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y'ingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo n'ibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze.
7“Kandi Uwiteka azabanza gukiza amahema y'i Buyuda, kugira ngo icyubahiro cy'inzu ya Dawidi, n'icy'ab'i Yerusalemu cye kwamamara ngo kirute icy'u Buyuda. 8Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage b'i Yerusalemu, umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nk'Imana, nka marayika w'Uwiteka uri imbere yabo. 9Maze uwo munsi nzashaka kurimbura amahanga yose yateye i Yerusalemu.
10 # Yoh 19.37; Ibyah 1.7 “Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b'i Yerusalemu umutima w'imbabazi n'uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk'uko umuntu aborogera umwana we w'ikinege, bazamuririra bashavure, nk'uko umuntu agirira umwana we w'imfura ishavu. #Mat 24.30; Ibyah 1.7 11Uwo munsi i Yerusalemu bazaboroga cyane, nk'uko baborogeye i Hadadirimoni mu kibaya cy'i Megido. 12Kandi igihugu kizaboroga, umuryango wose ukwawo, umuryango w'inzu ya Dawidi ukwawo n'abagore babo ukwabo, n'umuryango w'inzu ya Natani ukwawo n'abagore babo ukwabo, 13n'umuryango w'inzu ya Lewi ukwawo n'abagore babo ukwabo, n'umuryango w'Abashimeyi ukwawo n'abagore babo ukwabo, 14n'imiryango isigaye yose, umuryango wose ukwawo n'abagore babo ukwabo.

Currently Selected:

Zekariya 12: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in