YouVersion Logo
Search Icon

Indirimbo ya Salomo 8

8
1Iyaba wari nka musaza wanjye wonkejwe na mama,
Nagusanga hanze nkagusoma,
Kandi nta wabingaya.
2Nakujyana nkakugeza mu nzu ya mama akanyigisha,
Nkagusomya kuri vino ituriye,
No ku mazi y'imikomamanga.
3Wasanga ansheguje ukuboko kw'ibumoso,
Ukw'iburyo kumpfumbase.
Umukwe:
4Yemwe bakobwa b'i Yerusalemu ndabarahirije,
Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke,
Kugeza igihe abyishakira.
Abakobwa:
5Uriya ni nde uje azamuka ava mu butayu,
Yegamiranye n'umukunzi we?
Umukwe:
Nakubyukije munsi y'umutapuwa,
Aho ni ho nyoko yakuramukwaga,
Ni koko uwakubyaye ni ho yakuramutswe.
Umugeni:
6Unshyire mu gituza cyawe mbe ikimenyetso,
Mbe no ku kuboko kwawe.
Kuko urukundo rukomeye nk'urupfu,
Kandi ifuha ntirigondeka ni nk'imva,
Ibirimi byarwo ni nk'iby'umuriro,
Ni umuriro rwose w'Uwiteka.
Umukwe:
7Amazi menshi ntiyazimya urukundo,
N'inzuzi zuzuye ntizarurenga hejuru.
Umuntu watanga ibyo afite mu rugo rwe byose,
Kugira ngo agure urukundo,
Yagawa rwose.
Umugeni:
8Dufite murumuna wacu utarapfundura amabere,
Tuzamugira dute igihe azasabirwa?
Umukwe:
9Niba ameze nk'inkike z'amabuye,
Tuzamwubakaho umunara w'ifeza,
Niba ameze nk'umuryango,
Tuzamukingira n'imbaho z'imyerezi.
Umugeni:
10Jyeweho ndi inkike z'amabuye,
N'amabere yanjye ni nk'iminara yazo,
Ni cyo cyatumye mu maso h'umugabo wanjye mubera nk'ubonye amahoro.
11Salomo yari afite uruzabibu i Bālihamoni.
Arugabanya abarinzi,
Umuntu wese muri bo yategetswe kujya atanga ibice by'ifeza igihumbi ku mwero warwo.
12Uruzabibu rwanjye bwite ruri imbere yanjye,
Yewe Salomo, uzabona igihumbi cyawe,
Kandi abarinzi b'imbuto na bo bazabona magana abiri.
13Yewe uba mu mirima,
Bagenzi banjye bategere ijwi ryawe amatwi,
Urinyumvishe.
14Mukunzi wanjye banguka,
Umere nk'isirabo cyangwa umucanzogera w'impara,
Mu mpinga z'imisozi y'imibavu.

Currently Selected:

Indirimbo ya Salomo 8: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy