YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 4

4
Aburahamu atsindishirizwa no kwizera
1Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? 2Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo aba afite icyo yīrāta, ariko si imbere y'Imana. 3#Itang 15.6; Gal 3.6 Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”? 4Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. 5Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka, 6nk'uko Dawidi na we yeruye amahirwe y'umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n'imirimo ati
7 # Zab 32.1-2 “Hahirwa abababarirwa ibicumuro byabo,
Kandi ibyaha byabo bigatwikirwa.
8Hahirwa umuntu Uwiteka atazabaraho icyaha.”
9Mbese ayo mahirwe yasezeranijwe abakebwe bonyine, cyangwa n'abatakebwe na bo? Ko tuvuga tuti “Kwizera kwa Aburahamu kwamuhwanirijwe no gukiranuka”? 10Kwamuhwanirijwe ryari? Ni ubwo yari yarakebwe, cyangwa ni ubwo yari atarakebwa? Si ubwo yari amaze gukebwa, ahubwo yari atarakebwa. 11#Itang 17.10 Bukeye ahabwa ikimenyetso cyo gukebwa, kuba ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebw, a kugira ngo abe sekuruza w'abizera bose, nubwo baba batakebwe ngo na bo babone kubarwaho gukiranuka, 12na we abone kuba sekuruza w'abakebwe. Nyamara si abakebwe gusa, ahubwo ni abagera ikirenge mu cya sogokuruza Aburahamu ku bw'uko kwizera yari afite atarakebwa, 13#Itang 17.4-6; 22.17-18; Gal 3.29 kuko amategeko atari yo yahesheje Aburahamu cyangwa urubyaro rwe isezerano ry'uko azaragwa isi yose, ahubwo yariheshejwe no gukiranuka kuva ku kwizera. 14#Gal 3.18 Abiringira amategeko iyaba ari bo baragwa, kwizera kuba guhindutse ubusa n'iryo sezerano na ryo rikaba ripfuye, 15kuko icyo amategeko azana ari umujinya, ariko aho amategeko atari nta gicumuro kihaba.
16 # Gal 3.7 Ni cyo gituma byose biheshwa no kwizera ngo bibe iby'ubuntu, iryo sezerano ribone uko rikomerezwa urubyaro rwose. Nyamara si urw'abakomeza amategeko gusa, ahubwo ni urw'abafite kwizera kwa Aburahamu ari we sogokuruza wa twese, 17#Itang 17.5 (nk'uko byanditswe ngo “Nkugize sekuruza w'amahanga menshi”) imbere y'Iyo yizeye, ari yo Mana izura abapfuye, ikīta ibitariho nk'aho ari ibiriho. 18#Itang 15.5 Aburahamu uwo yizeraga yiringiye ibitākwiringirwa, ngo abe sekuruza w'amahanga menshi nk'uko byavuzwe ngo “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” 19#Itang 17.17 Kandi nubwo abonye umubiri we umaze gusa n'upfuye kuko yari amaze imyaka nk'ijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuragacogora, 20ahubwo abonye isezerano ry'Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana, 21amenya neza yuko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza. 22Ni cyo cyatumye bimuhwanirizwa no gukiranuka. 23Icyakora ntibyanditswe ku bwe yuko byamuhwanirijwe no gukiranuka, 24ahubwo no ku bwacu abazabiheshwa n'uko twizeye Iyazuye Yesu Umwami wacu, 25#Yes 53.4-5 watangiwe ibicumuro byacu akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe.

Currently Selected:

Abaroma 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy