YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 2

2
Uburyo Imana itarobanura ku butoni
1 # Mat 7.1; Luka 6.37 Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n'ibyo akora. 2Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry'ukuri. 3Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ry'Imana, 4kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n'ubw'imbabazi zayo n'ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw'Imana ari ko kukurehereza kwihana? 5Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w'uburakari, ubwo amateka y'ukuri y'Imana azahishurwa, 6#Zab 62.13; Imig 24.12 kuko Imana izītura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. 7Abashaka ubwiza n'icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho. 8Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby'ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabītura umujinya n'uburakari 9n'amakuba n'ibyago. Ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki. 10Ariko ubwiza n'icyubahiro n'amahoro, ni byo izītura umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, 11#Guteg 10.17 kuko Imana itarobanura abantu ku butoni.
12Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry'amategeko, 13kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo. 14Abapagani badafite amategeko y'Imana, iyo bakoze iby'amategeko ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite, 15bakagaragaza ko umurimo utegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura. 16Kandi ni na byo Imana izatanga ho umugabo ku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk'uko ubutumwa bwiza nahawe buri.
Umuyuda nyakuri uwo ari we
17Ubwo witwa Umuyuda ukiringira amategeko, ukīrāta Imana 18ukamenya ibyo ishaka, ukarobanura iby'ingenzi kuko wigishijwe iby'amategeko, 19ukīzigira yuko uri umurandasi w'impumyi n'umucyo w'abari mu mwijima, 20n'umubwiriza w'abanyabwenge buke n'umwigisha w'abana, kuko mu mategeko ufite icyitegererezo cy'ukuri n'ubwenge kibonerwa muri yo. 21Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba? 22Ko uvuga ngo “Ntugasambane”, nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero? 23Ko wīrāta amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura? 24#Yes 52.5 Izina ry'Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk'uko byanditswe.
25Ni koko gukebwa kugira icyo kumara, iyo witondeye amategeko: ariko nucumura amategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa. 26Mbese utakebwe niyitondera ibyategetswe n'amategeko, kudakebwa kwe ntikuzamuhanirizwa no gukebwa? 27Kandi utakebwe umubiri niyitondera amategeko, ntazagutsindisha wowe ucumura amategeko kandi warakebwe ku mubiri? 28Kuko ugaragara ko ari Umuyuda atari we Muyuda nyakuri, kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, atari ko gukebwa nyakuri. 29#Guteg 30.6 Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n'umwuka kutari uk'umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n'abantu, ahubwo ashimwa n'Imana.

Currently Selected:

Abaroma 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy