YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 17

17
Ibya maraya ukomeye uhetswe n'inyamaswa
1 # Yer 51.13 Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi. 2#Yes 23.17; Yer 51.7 Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”
3 # Ibyah 13.1 Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi. 4#Yer 51.7 Uwo mugore yari yambaye umwenda w'umuhengeri n'uw'umuhemba. Yari arimbishijwe n'izahabu n'amabuye y'igiciro cyinshi n'imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy'izahabu cyuzuye ibizira n'imyanda y'ubusambanyi bwe. 5Mu ruhanga rwe afite izina ry'amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W'ABAMARAYA, KANDI NYINA W'IBIZIRA BYO MU ISI. 6Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y'abera n'amaraso y'abahōwe Yesu.
Mubonye ndatangara cyane.
7Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry'uriya mugore n'iry'inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi. 8#Dan 7.7; Ibyah 11.7; Zab 69.29 Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy'ubugingo, uhereye ku kuremwa kw'isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.
9“Aha ni ho hakwiriye ubwenge n'ubuhanga#Aha . . . ubuhanga: cyangwa, Aha ni ho umutima w'ubwenge ugaragarira.. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho. 10Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito. 11Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.
12 # Dan 7.24 “Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk'abami kumara isaha imwe. 13Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n'ubutware bwabo. 14Bazarwanya Umwana w'Intama, ariko Umwana w'Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n'Umwami w'abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”
15Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n'amateraniro y'abantu n'amahanga n'indimi. 16Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke. 17Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y'Imana azasohorera.
18“Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.”

Currently Selected:

Ibyahisuwe 17: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in