YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 14

14
Umwana w'Intama n'abo yacunguye bari ku musozi wa Siyoni
1 # Ezek 9.4; Ibyah 7.3 Nuko ngiye kubona mbona Umwana w'Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n'abantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine, bafite izina rye n'izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo. 2Numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk'iry'amazi menshi asuma, kandi nk'iry'inkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nk'iry'abacuranzi bacuranga inanga zabo, 3baririmba indirimbo nshya imbere ya ya ntebe y'ubwami n'imbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo, keretse ba bantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine bacunguwe ngo bakurwe mu isi.
4Abo ni bo batandujwe n'abagore kuko ari abāri. Abo ni bo bakurikira Umwana w'Intama aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w'Intama. 5#Zef 3.13 Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma, kuko ari abaziranenge.
Ubutumwa bw'abamarayika batatu
6Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw'iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n'imiryango yose, n'indimi zose n'amoko yose. 7Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasōko.”
8 # Yes 21.9; Yer 51.8; Ibyah 18.2 Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati “Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry'ubusambanyi bwawo.”
9Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, 10#Yes 51.17; Itang 19.24; Ezek 38.22 uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w'Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k'umujinya wayo. Kandi azababazwa n'umuriro n'amazuku imbere y'abamarayika bera, n'imbere y'Umwana w'Intama. 11#Yes 34.10 Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose, ntibaruhuka ku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy'izina ryayo.”
12Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri, bitondera amategeko y'Imana bakagira kwizera nk'ukwa Yesu.
13Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”
Imisaruro ibiri
14 # Dan 7.13 Mbona igicu cyera, no ku gicu mbona uwicayeho usa n'Umwana w'umuntu, wambaye ikamba ry'izahabu ku mutwe kandi afite umuhoro utyaye mu intoki ze. 15#Yow 4.13 Marayika wundi ava mu rusengero arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati “Ahuramo umuhoro wawe, usarure kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.” 16Nuko uwicaye ku gicu yahura umuhoro we mu isi, isi irasarurwa.
17Marayika wundi ava muri rwa rusengero rwo mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye.
18Hakurikiraho undi uvuye mu gicaniro ari we mutware w'umuriro, arangurura ijwi abwira wa marayika wundi ufite umuhoro utyaye ati “Ahura umuhoro wawe utyaye, uce amaseri yo ku muzabibu w'isi kuko inzabibu zawo zinetse.” 19Nuko marayika yahura umuhoro we mu isi, aca imbuto z'umuzabibu w'isi azijugunya mu muvure munini w'umujinya w'Imana. 20#Yes 63.3; Amag 1.15; Ibyah 19.15 Uwo muvure wengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu, uvamo amaraso agera ku mikoba yo ku majosi y'amafarashi, ageza sitadiyo#sitadiyo ni urugendo rwa metero 200. igihumbi na magana atandatu.

Currently Selected:

Ibyahisuwe 14: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy