YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 99

99
1 # Kuva 25.22 Uwiteka ari ku ngoma,
Amahanga ahinze imishitsi,
Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega.
2Uwiteka muri Siyoni arakomeye,
Kandi ari hejuru y'amahanga yose.
3Bashime izina ryawe rikomeye riteye ubwoba,
Ni we wera.
4Imbaraga z'umwami zikunda imanza zitabera,
Ni wowe ukomeza ibitunganye.
Imanza zitabera no gukiranuka,
Ni wowe ubikorera mu Bayakobo.
5Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,
Kandi musengere imbere y'intebe y'ibirenge bye,
Ni we wera.
6Mose na Aroni bo mu batambyi be,
Na Samweli wo mu bambazaga izina rye,
Bambazaga Uwiteka akabasubiza.
7 # Kuva 33.9 Yababwiriraga mu nkingi y'igicu,
Bakitondera ibyo yahamije n'amategeko yabategetse.
8Uwiteka Mana yacu, warabasubizaga,
Wari Imana ibababarira,
Nubwo wabahoraga ibyo bakoraga.
9Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,
Musengere ku musozi we wera,
Kuko Uwiteka Imana yacu ari uwera.

Currently Selected:

Zaburi 99: BYSB

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 99