Zaburi 70
70
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi yahimbiwe kuba urwibutso.
2 #
Zab 40.14-18
Mana, tebuka unkize
Uwiteka, tebuka untabare.#70.2-6: iyi mirongo ihwanye na 70.1-5 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Abashaka ubugingo bwanjye bakorwe n'isoni bamware,
Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma,
Bagire igisuzuguriro.
4Abambwira bati “Ahaa, ahaa!”
Basubizwe inyuma ku bw'isoni zabo.
5Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe,
Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati
“Imana ihimbazwe.”
6Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro n'umukene,
Mana, tebuka uze aho ndi,
Ni wowe mutabazi wanjye n'umukiza wanjye,
Uwiteka, ntutinde.
Currently Selected:
Zaburi 70: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.