YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 68

68
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yitwa Zaburi.
2Imana izahaguruka abanzi bayo batatane,
Kandi abayanga bazahunga mu maso hayo.#68.2-36: iyi mirongo ihwanye na 68.1-35 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Nk'uko umwotsi utumuka ni ko uzabatumura,
Nk'uko ibimamara biyagira imbere y'umuriro,
Ni ko abanyamahanga bazarimbukira imbere y'Imana.
4Ariko abakiranutsi bazanezerwa,
Bazishimira imbere y'Imana,
Ni koko bazishima ibyishimo.
5Nimuririmbire Imana, muririmbire izina ryawe ishimwe
Muharurire Imana inzira inyura mu butayu, iri mu igare,
Izina ryayo ni YA,#YA risobanurwa ngo UWITEKA. mwishimire imbere yayo.
6Imana iri mu buturo bwayo bwera,
Ni se w'impfubyi n'umucamanza urengera abapfakazi.
7Imana ibesha mu mazu abatagira shinge na rugero,
Ibohora imbohe ikaziha kugubwa neza,
Ariko abagome bakaba mu gihugu gikakaye.
8Mana, ubwo wajyaga imbere y'ubwoko bwawe,
Ubwo wagendaga mu butayu,
Sela.
9 # Kuva 19.18 Isi yahinze igishyitsi,
Ijuru riyengera imbere y'Imana,
Sinayi iriya ihindira igishyitsi imbere y'Imana,
Ni yo Mana y'Abisirayeli.
10Mana, wavubiye imvura y'ubuntu umwandu wawe,
Wawushubijemo intege ubwo wari urushye.
11Ubwoko bwawe bwatuye muri wo,
Mana witeguriye umunyamubabaro,
Ku bwo kugira neza kwawe.
12Umwami Imana yatanze itegeko,
Abagore bamamaza inkuru baba benshi.
13Abami bagaba ingabo barahunga, barahunga,
Umugore usigaye mu rugo ni we ugabanya iminyago.
14Mukiryama mu ngo z'intama,
Amababa y'inuma akengeranaho ifeza,
N'amoya yayo akengeranaho izahabu y'amazi.
15Ubwo Ishoborabyose yatatanirizaga abami mu gihugu,
Shelegi#Shelegi: reba Zab 147.16. yagwaga kuri Salumoni.
16Umusozi w'i Bashani ni umusozi w'Imana,
Umusozi w'i Bashani ni umusozi w'impinga nyinshi.
17Mwa misozi y'impinga nyinshi mwe,
Ni iki gituma murebana ishyari,
Umusozi Imana yashatse kubaho?
Ni koko, Uwiteka azawubaho iteka ryose.
18Amagare y'Imana abarika inzovu ebyiri, inzovu ebyiri,
Ni koko, ni ibihumbi n'ibihumbi,
Umwami Imana iri hagati yayo,
Sinayi iri ahera ho mu rusengero.
19 # Ef 4.8 Urazamutse ujya hejuru ujyanye iminyago,
Uhērewe impano hagati y'abantu,
Ni koko, uziherewe hagati y'abagome na bo,
Kugira ngo Uwiteka Imana ibane na bo.
20Umwami ahimbazwe utwikorerera umutwaro uko bukeye,
Ni we Mana itubera agakiza.
Sela.
21Imana itubera Imana y'agakiza idukiza kenshi,
Kandi Uwiteka Umwami ni we ubasha gukūra mu rupfu.
22Ariko Imana izamenagura#izamenagura: cyangwa, izahinguranya; reba Zab 110.5,6. imitwe y'abanzi bayo,
N'igikoba kiriho umusatsi cy'umuntu wese ukomeza kwishyiraho urubanza.
23Umwami Imana yaravuze iti
“Nzabagarura bave i Bashani,
Nzabagarura bave imuhengeri w'inyanja,
24Kugira ngo winike ikirenge cyawe mu maraso,
Indimi z'imbwa zawe zigabane abanzi bawe.”
25Mana, barebye amagenda yawe,
Amagenda y'Imana yanjye,
Ni yo Mwami wanjye yinjira ahera.
26Abaririmbyi bagiye imbere,
Abacuranzi bakurikiyeho,
Hagati y'abakobwa bavuza amashako.
27Muhimbarize Imana mu materaniro,
Mwa bakomotse ku isōko ya Isirayeli mwe,
Muhimbaze Umwami Imana.
28Nguriya umuryango wa Benyamini umuhererezi,
Ni wo mutware wabo,
Harimo n'abakomeye b'Abayuda n'umutwe wabo,
N'abakomeye b'Abazebuluni,
N'abakomeye b'Abanafutali.
29Imana yawe igutegekeye imbaraga,
Mana, komeza ibyo wadukoreye,
30Uri mu rusengero rwawe,
I Yerusalemu ni ho abami bazakuzanira amaturo.
31Hana ya nyamaswa yo mu rufunzo,
N'amapfizi menshi n'inyana zo mu mahanga,
Kugira ngo bakuramye bazanye ibice by'ifeza,
Tatanya amahanga yishimira intambara.
32Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa,
Etiyopiya hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho.
33Mwa bihugu by'abami bo mu isi mwe,
Muririmbire Imana,
Muririmbire Umwami ishimwe.
Sela.
34Ni we ugenda ku ijuru ryo hejuru y'amajuru yose,
Ryahozeho na kera kose,
Dore avuga ijwi, ijwi rikomeye.
35Mwāturire Imana ko ifite imbaraga,
Ubwiza bwayo buri hejuru y'Abisirayeli,
Imbaraga zayo ziri mu bicu.
36Mana, uteye ubwoba uri ahera hawe,
Imana y'Abisirayeli ni yo iha abantu bayo imbaraga no gukomera.
Imana ihimbazwe.

Currently Selected:

Zaburi 68: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in