Zaburi 64
64
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Mana, umva ijwi ryanjye ryo kuganya,
Kiza ubugingo bwanjye gutinyishwa n'umwanzi.#64.2-11: iyi mirongo ihwanye na 64.1-10 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Mpisha inama z'abakora nabi bangīra rwihishwa,
N'imidugararo y'inkozi z'ibibi.
4Batyaje indimi zabo nk'inkota,
Batamitse imyambi yabo azi yo magambo abishye,
5Kugira ngo barasire utunganye mu rwihisho.
Bamurasa gitunguro ntibatinya,
6Bihumuririza imigambi mibi,
Bajya inama zo gutega ibigoyi rwihishwa,
Bakibwira bati “Ni nde uzabireba?”
7Bahirimbanira kunguka inama mbi,
Bakibwira bati “Tunogeje inama twungutse.”
Umutima w'umuntu wese n'ibihishwe atekereza ntibirondorwa.
8Ariko Imana izabarasa,
Bazakomeretswa n'umwambi ubatunguye.
9Uko ni ko bazasitazwa,
Ururimi rwabo ubwarwo ruzabarwanya,
Ababareba bose bazazunguza imitwe.
10Kandi abantu bose bazatinya,
Bavuge umurimo w'Imana,
Batekerereshe ubwenge ibyo yakoze.
11Umukiranutsi azanezererwa Uwiteka amwiringire,
Kandi abafite imitima itunganye bose bazirata.
Currently Selected:
Zaburi 64: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.