Zaburi 61
61
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.
2Mana, umva gutaka kwanjye,
Tyariza ugutwi gusenga kwanjye.#61.2-9: iyi mirongo ihwanye na 61.1-8 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Mpagaze ku mpera y'isi nzajya ngutabaza,
Uko umutima wanjye uzagwa isari.
Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho,
4Kuko wambereye ubuhungiro,
N'igihome kirekire kinkingira umwanzi.
5Nzaguma mu ihema ryawe iteka,
Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe.
Sela.
6Kuko wowe Mana, wumvise umuhigo wanjye,
Umpaye umwandu uhabwa abubaha izina ryawe.
7Uzongerera umwami iminsi y'ubugingo bwe,
Imyaka ye izabe nk'iy'ab'ibihe byinshi.
8Azaguma mu maso y'Imana iteka,
Itegura imbabazi n'umurava kugira ngo bimurinde.
9Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka,
Ngo mpigure umuhigo wanjye uko bukeye.
Currently Selected:
Zaburi 61: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.