Zaburi 6
6
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi.
2 #
Zab 38.2
Uwiteka ntuncyahishe umujinya wawe,
Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa.#6.2-11: iyi mirongo ihwanye na 6.1-10 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Uwiteka, mbabaririra kuko numiranye,
Uwiteka, nkiriza kuko amagufwa yanjye ahinda imishyitsi.
4Umutima wanjye na wo uhagaze cyane,
Nawe Uwiteka, uzageza he kubikundira?
5Uwiteka, garuka utabare umutima wanjye,
Unkize ku bw'imbabazi zawe.
6Kuko ūpfuye atakikwibuka,
Ni nde uzagushimira ikuzimu?
7Kuniha kurandambiye,
Uko ijoro rije ntotesha uburiri bwanjye amarira,
Uburiri bwanjye nyabuminjagiraho.
8Mu maso hanjye#maso hanjye: mu Ruheburayo byanditswe ngo ijisho ryanjye; ni ko biri no muri Zab 31.10; 88.10. hananurwa n'umubabaro,
Hashajishijwe n'abantera bose.
9 #
Mat 7.23; Luka 13.27 Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimuve aho ndi,
Kuko Uwiteka yumvise kurira kwanjye.
10Uwiteka yumvise kwinginga kwanjye,
Uwiteka azemera gusenga kwanjye.
11Abanzi banjye bose bazamwara bagire ubwoba bwinshi,
Bazasubizwa inyuma ikimwaro kizabatungura.
Currently Selected:
Zaburi 6: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.