YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 53

53
1 # Zab 14 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mahalati. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
2 # Rom 3.10-12 Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.”
Bononekaye bakiraniwe ibyo kwangwa urunuka,
Nta wukora ibyiza.#53.2-7: iyi mirongo ihwanye na 53.1-6 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Imana yarebye abantu iri mu ijuru,
Kugira ngo imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana.
4Bose basubiye inyuma,
Bose bandurijwe hamwe,
Nta wukora ibyiza n'umwe.
5Mbese inkozi z'ibibi nta bwenge zifite,
Ko barya abantu banjye nk'uko barya umutsima,
Kandi ntibambaze Imana?
6Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi ari nta mpamvu,
Kuko Imana yashandaje amagufwa y'uwagerereje ngo agutere,
Wabakojeje isoni kuko Imana yabasuzuguye.
7Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni,
Imana nisubizayo ubwoko bwayo bwajyanywe ho iminyago,
Ni bwo Abayakobo bazishima,
Abisirayeli bazanezerwa.

Currently Selected:

Zaburi 53: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy