Zaburi 47
47
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra.
2Mwa mahanga yose mwe, nimukome mu mashyi,
Muvugirize Imana impundu z'abanesheje.#47.2-10: iyi mirongo ihwanye na 47.1-9 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Kuko Uwiteka Usumbabyose ateye ubwoba,
Ari Umwami ukomeye utegeka isi yose.
4Atugomōrera amoko tukayatwara,
Ashyira amahanga munsi y'ibirenge byacu.
5Adutoraniriza umwandu wacu,
Ni wo byirato bya Yakobo uwo yakunze.
Sela.
6Imana izamukanye impundu,
Uwiteka azamukanye ijwi ry'impanda.
7Muririmbire Imana ishimwe,
Muririmbe ishimwe,
Muririmbire Umwami wacu ishimwe,
Muririmbe ishimwe.
8Kuko Imana ari Umwami w'isi yose,
Muririmbishe ishimwe ryayo,
Indirimbo ihimbishijwe ubwenge.
9Imana itegeka amahanga,
Imana yicaye ku ntebe yayo yera.
10Abakomeye bo mu mahanga,
Bateraniye guhinduka abantu b'Imana ya Aburahamu.
Kuko ingabo zikingira abo mu isi ari iz'Imana,
Ishyizwe hejuru cyane.
Currently Selected:
Zaburi 47: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.