YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 22

22
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Imparakazi yo mu gitondo.” Ni Zaburi ya Dawidi.
2 # Mat 27.46; Mar 15.34 Mana yanjye, Mana yanjye,
Ni iki kikundekesheje,
Ukaba kure ntuntabare,
Kure y'amagambo yo kuniha kwanjye?#22.2-32: iyi mirongo ihwanye na 22.1-31 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Mana yanjye ntakira ku manywa ntunsubize,
Ntakira na nijoro simpore.
4Ariko uri uwera,
Intebe yawe igoswe n'ishimwe ry'Abisirayeli.
5Ba sogokuruza barakwiringiraga,
Barakwiringiraga nawe ukabakiza.
6Baragutakiraga bagakizwa,
Barakwiringiraga ntibakorwe n'isoni.
7Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu,
Ndi ruvumwa mu bantu nsuzugurwa na bose.
8 # Mat 27.39; Mar 15.29; Luka 23.35 Abandeba bose baranseka bakanshinyagurira,
Barampema bakanzunguriza imitwe bati
9 # Mat 27.43 “Bishyire ku Uwiteka amukize,
Abimukuremo kuko amwishimira.”
10Ariko ni wowe wamvukishije,
Wanyiringirishaga nkiri ku ibere rya mama.
11Ni wowe naragijwe uhereye mu ivuka ryanjye,
Uri Imana yanjye uhereye igihe naviriye mu nda ya mama.
12Ntumbe kure kuko amakuba ari bugufi,
Kandi ari nta mutabazi.
13Amapfizi menshi arangose,
Amapfizi y'i Bashani y'amanyambaraga aranzengutse.
14Baranyasamiye n'akanwa kabo,
Nk'intare itanyagura yivuga.
15Nsutswe nk'amazi,
Amagufwa yanjye yose arakutse.
Umutima wanjye umeze nk'ibimamara,
Uyagiye mu mara yanjye.
16Intege zanjye zumye nk'urujyo,
Ururimi rwanjye rufatanye n'uruhekenyero.
Kandi unshyize mu mukungugu w'urupfu,
17Kuko imbwa zingose,
Umutwe w'abanyabyaha untaye hagati,
Bantoboye ibiganza n'ibirenge.
18 # Mat 27.35; Mar 15.24; Luka 23.34; Yoh 19.24 Mbasha kubara amagufwa yanjye yose,
Bandeba bankanuriye amaso.
19Bagabana imyenda yanjye,
Bafindira umwambaro wanjye.
20Ariko Uwiteka ntumbe kure,
Ni wowe muvunyi wanjye tebuka untabare.
21Kiza ubugingo bwanjye inkota,
Icyo mfite rukumbi ugikize ubutware bw'imbwa.
22Nkiza akanwa k'intare,
Waranshubije unkura mu mahembe y'imbogo.
23 # Heb 2.12 Nzabwira bene Data izina ryawe,
Nzagushimira hagati y'iteraniro.
24Abubaha Uwiteka mumushime,
Mwa rubyaro rwa Yakobo rwose mwe, mumuhimbaze,
Mwa rubyaro rwa Isirayeli rwose mwe, mumutinye,
25Kuko atasuzuguye umubabaro w'ubabazwa,
Habe no kuwuzinukwa,
Kandi ntamuhishe mu maso he,
Ahubwo yaramutakiye aramwumvira.
26Kuri wowe ni ho gushima kwanjye guturuka,
Ngushimira mu iteraniro ryinshi,
Nzaguhigurira umuhigo wanjye mu maso y'abakubaha.
27Abanyamubabaro bazarya bahage,
Abashaka Uwiteka bazamushima,
Imitima yanyu irame iteka ryose.
28Abo ku mpera yose y'isi bazibuka bahindukirire Uwiteka,
Amoko yose yo mu mahanga azasengera imbere yawe.
29Kuko ubwami ari ubw'Uwiteka,
Kandi ari we mutegetsi w'amahanga.
30Abakomeye#Abakomeye: mu Ruheburayo byanditswe ngo Ibihonjoke. bo mu isi bose bazarya baramye,
Kandi abamanuka bajya mu mukungugu bazunama imbere ye,
Umuntu wese utabasha gukiza ubugingo bwe gupfa.
31Abuzukuruza bazamukorera,
Ubuvivi buzabaho buzabwirwa iby'Umwami Imana.
32Bazaza babwire abantu bazavuka,
Gukiranuka kwe ko ari we wabikoze.

Currently Selected:

Zaburi 22: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in