Zaburi 20
20
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Uwiteka akumvire ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago,
Izina ry'Imana ya Yakobo rigushyire hejuru.#20.2-10: iyi mirongo ihwanye na 20.1-9 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h'urusengero,
Iguhe imbaraga ziva i Siyoni.
4Yibuke amaturo yawe yose,
Yemere igitambo cyawe cyokeje.
Sela.
5Iguhe icyo umutima wawe ushaka,
Isohoze inama zawe zose.
6Tuzaririmbishwa impundu n'agakiza kawe,#n'agakiza kawe: cyangwa, no kunesha kwawe.
Kandi ku bw'izina ry'Imana yacu tuzerekana amabendera yacu,
Uwiteka asohoze ibyo usaba byose.
7None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize,
Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera,
Azamushubirisha imbaraga zikiza z'ukuboko kwe kw'iburyo.
8Bamwe biringira amagare,
Abandi biringira amafarashi,
Ariko twebweho tuzavuga izina ry'Uwiteka Imana yacu.
9Barunamye baragwa,
Ariko twebweho turahagurutse turema.
10Uwiteka kiza umwami,
Kandi udusubize uko tukwambaje.
Currently Selected:
Zaburi 20: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.