YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 2

2
1 # Ibyak 4.25-26 Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo?
N'amoko yatekerereje iki iby'ubusa?
2Abami bo mu isi biteguye kurwana,
Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n'Uwo yasīze
3Bati “Reka ducagagure ibyo batubohesheje,
Tujugunye kure ingoyi batubohesheje.”
4Ihora yicaye mu ijuru izabaseka,
Umwami Imana izabakoba.
5Maze izababwirana umujinya,
Ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi
6Iti “Ni jye wimikiye umwami wanjye,
Kuri Siyoni umusozi wanjye wera.”
7 # Ibyak 13.33; Heb 1.5; 5.5 Ndavuga rya tegeko,
Uwiteka yarambwiye ati “Uri Umwana wanjye,
Uyu munsi ndakubyaye.
8Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe,
N'abo ku mpera y'isi ngo ubatware.
9 # Ibyah 2.26-27; 12.5; 19.15 Uzabavunaguza inkoni y'icyuma,
Uzabamenagura nk'ikibumbano.”
10Noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge,
Mwa bacamanza mwe z'abo mu isi, mwemere kwiga.
11Mukorere Uwiteka mutinya,
Munezerwe muhinde imishyitsi.
12Musome urya Mwana,#Musome . . . Mwana: cyangwa, Mwemere kwigishwa.
kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira,
Kuko umujinya we ukongezwa vuba.
Hahirwa abamuhungiraho bose.

Currently Selected:

Zaburi 2: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in