Zaburi 16
16
1 Mikitamu ya Dawidi.
Mana undinde kuko ari wowe mpungiyeho.
2Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mwami wanjye,
Nta mugisha mfite utari wowe.”
3Abera bo mu isi,
Ni bo mpfura nishimira bonyine.
4Ibyago n'amakuba by'abagurana Uwiteka izindi mana bizagwira,
Amaturo yazo y'amaraso sinzayatamba,
Kandi amazina yazo sinzayarahira.
5Uwiteka ni wowe mugabane w'umwandu wanjye n'uw'igikombe cyanjye,
Ni wowe ukomeza umugabane wanjye.
6Ubufindo bwatumye imigozi ingerera umugabane ahantu heza,
Ni koko mfite umwandu mwiza.
7Ndahimbaza Uwiteka umujyanama wanjye,
Ni koko umutima wanjye umpugura nijoro.
8 #
Ibyak 2.25-28
Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka,
Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.
9Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa,
Ubwiza bwanjye bukishima,
Kandi n'umubiri wanjye uzagira amahoro.
10 #
Ibyak 13.35
Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu,
Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora.
11Uzamenyesha inzira y'ubugingo,
Imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye,
Mu kuboko kwawe kw'iburyo#Mu kuboko kw'iburyo: cyangwa, Iburyo bwawe. hari ibinezeza iteka ryose.
Currently Selected:
Zaburi 16: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.