Zaburi 142
142
1 #
1 Sam 22.1; 24.4 Indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. Ni ugusenga kwe yasengeye muri bwa buvumo.
2Ndatakishiriza Uwiteka ijwi ryanjye,
Ndingingisha Uwiteka ijwi ryanjye.#142.2-8: iyi mirongo ihwanye na 142.1-7 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Ndasuka amaganya yanjye imbere ye,
Umubabaro wanjye ndawumuvugira imbere.
4Uko umutima wanjye ugwiriye isari muri jye,
Ni wowe umenya inzira yanjye,
Mu nzira nyuramo bantezemo umutego.
5Reba iburyo bwanjye umenye yuko ari nta muntu umenya,
Mbuze ubuhungiro nta muntu wita ku bugingo bwanjye.
6Uwiteka, njya ngutakira,
Nkakubwira nti “Ni wowe buhungiro bwanjye,
N'umugabane wanjye mu isi y'ababaho.”
7Tyariza ugutwi gutaka kwanjye,
Kuko ncishijwe bugufi cyane,
Unkize abangenza kuko bandusha imbaraga.
8Kura umutima wanjye mu nzu y'imbohe,
Kugira ngo nshime izina ryawe.
Abakiranutsi bazangota,
Kuko uzangirira neza.
Currently Selected:
Zaburi 142: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.