YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 133

133
1 Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.
Dorere, erega ni byiza n'iby'igikundiro,
Ko abavandimwe baturana bahuje!
2Bimeze nk'amavuta y'igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe,
Agatembera mu bwanwa,
Mu bwanwa bwa Aroni,
Agatembera ku misozo y'imyenda ye.
3Kandi bimeze nk'ikime cyo kuri Herumoni,
Kimanukira ku misozi y'i Siyoni,
Kuko aho ari ho Uwiteka yategekeye umugisha,
Ari wo bugingo bw'iteka ryose.

Currently Selected:

Zaburi 133: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in