Imigani 17
17
1Utwokurya dukakaye turimo amahoro,
Turuta urugo rwuzuye ibyokurya,
Ariko rufite intonganya.
2Umugaragu witonda azarera mwene shebuja ukora ibiteye isoni,
Kandi azaragwa hamwe na bo.
3Uruganda rutunganya ifeza n'itanura ritunganya izahabu,
Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.
4Inkozi y'ibibi yumvira imvugo y'ibigoryi,
Umunyabinyoma ategera amatwi ururimi rw'inkubaganyi.
5Ushinyagurira umukene aba atuka Iyamuremye,
Uwishimira ibyago by'abandi ntazabura guhanwa.
6Abuzukuru ni ikamba ry'abasaza,
Kandi ba se babera abana babo icyubahiro.
7Imvugo itunganye ntiyizihira umupfapfa,
Ariko cyane ururimi rubeshya ntirukwiriye imfura.
8Uhabwa impongano yibwira ko afite ikintu cy'igiciro cyinshi,
Aho ayerekewe hose abona ko imugiriye akamaro.
9Uhishīra igicumuro aba ashaka urukundo,
Ariko uhozaho urutoto atandukanya incuti z'amagara.
10Gucyahwa kugera umunyabwenge ku mutima,
Kuruta guhanisha umupfapfa inkoni ijana.
11Umuntu mubi ashaka ubugome gusa,
Ni byo bizamuzanira intumwa y'inkazi.
12Guhura n'idubu ryibwe ibyana byaryo,
Biruta guhura n'umupfu ku bupfu bwe.
13Uwitura ibyiza ibibi,
Ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe.
14Itangira ry'intonganya ni nk'ugomoroye amazi,
Nuko reka impaka zitarabyara intonganya.
15Uha urubanza ababi kandi utsindisha abakiranutsi,
Bombi ni ikizira ku Uwiteka.
16Impiya ziri mu ntoki z'umupfapfa zimaze iki?
Zamugurira ubwenge kandi nta mutima agira?
17Incuti zikundana ibihe byose,
Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.
18Umuntu ubuze ubwenge arahirira ubwishingire,
Akishingira undi imbere y'umuturanyi we.
19Ukunda intonganya aba akunze n'ibicumuro,
Ushaka gusumbisha abandi urugo aba yishakiye kurimbuka.
20Ufite umutima unanirana nta byiza abona,
Kandi uw'ururimi rugoreka azagwa mu makuba.
21Ubyaye umupfapfa aba yiteye agahinda,
Kandi se w'umupfapfa nta munezero agira.
22Umutima unezerewe ni umuti mwiza,
Ariko umutima ubabaye umutera konda.
23Umunyabyaha yakirira impongano zihishwe mu kwaha,
Kugira ngo agoreke inzira z'imanza.
24Ubwenge buba hafi imbere y'ujijutse,
Ariko umupfapfa ajya kubushakira ku mpera y'isi.
25Umwana upfapfana atera se agahinda,
Kandi akabera nyina ikirumbo.
26Si byiza guca umukiranutsi igihano,
Cyangwa gukubitira imfura gutunganya kwazo.
27Uwifata mu magambo ni umunyabwenge,
Kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse.
28Ndetse n'umupfapfa iyo acecetse bagira ngo ni umunyabwenge,
Kandi iyo abumbuye umunwa bamwita umunyamakenga.
Currently Selected:
Imigani 17: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.