YouVersion Logo
Search Icon

Abafilipi 3

3
Imbuzi zerekeye intumwa z'ibinyoma
1Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro. 2Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z'ibibi, mwirinde n'abakeba gukeba kubi, 3kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby'umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira. 4Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, jyeweho namurusha. 5#Ibyak 23.6; 26.5; Rom 11.1 Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw'Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w'Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by'amategeko. 6#Ibyak 8.3; 22.4; 26.9-11 Ku by'ishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n'amategeko nari inyangamugayo.
Guhomba iby'isi ku bwo gutunga Kristo
7Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, 8ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo, 9kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo,#kwizera Kristo: cyangwa, kwizera kwa Kristo. ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera 10kugira ngo mumenye, menye n'imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe 11ngo ahari ngere ku muzuko w'abapfuye.
12Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye. 13Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, 14ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.
15Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima, kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo. 16Ariko rero, ukuri dusohoyemo abe ari ko dukurikiza.
Abanzi b'umusaraba wa Kristo
17 # 1 Kor 4.16; 11.1 Bene Data, mugere ikirenge mu cyanjye muhuje imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho icyitegererezo. 18Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b'umusaraba wa Kristo. 19Amaherezo yabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku by'isi. 20Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo, 21uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya n'umubiri w'ubwiza bwe, kuko afite imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose.

Currently Selected:

Abafilipi 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy