YouVersion Logo
Search Icon

Nahumu 2

2
1 # Yes 52.7 Dore mu mpinga z'imisozi amaguru y'uzanye inkuru nziza, akamamaza iby'amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyabibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe.#2.1: muri Bibliya Yera ya mbere, uyu murongo ni 1.15; bityo, 2.1-13 ihwanye na 2.2-14 muri iyi Bibliya, nk'uko biri mu Ruheburayo.
Imana izatera abanzi b'Abisirayeli
2Uvunagura azamukiye imbere yawe, komera ku gihome, rinda inzira, kenyera ukomeze, iyongeremo imbaraga y'ubutwari. 3Uwiteka agaruye icyubahiro cya Yakobo nk'icyubahiro cya Isirayeli, kuko abanyazi babasahuye bagakokora amashami y'inzabibu zabo. 4Ingabo z'intwari ze bazirabye imituku, ingabo ze zishize ubwoba zambaye imihemba, ibyuma by'amagare ye y'intambara birarabagirana ku munsi wo kwitegura kwe, babangura amacumu biteye ubwoba.
5Amagare y'intambara arahinda mu mayira, arihuta cyane anyuranamo mu nzira nyabagendwa. Uko asa ameze nk'imuri, arihuta nk'imirabyo. 6Aribuka ibirangirire bye uko bagenda basitara, barihutira kujya ku nkike zaho kandi bakitegura kwirwanaho. 7Imigomero y'imigezi iragomorowe, n'ingoro y'Umwami irariduka. 8Huzabu yambitswe ubusa ajyanwa ari imbohe, abaja be baraganya nk'inuma ziguguza bikubita mu bituza.
9Ariko i Nineve uhereye kera hari hameze nk'ikidendezi cy'amazi, ariko ubu barahunga. Barabahamagara bati “Nimuhagarare, nimuhagarare.” Ariko ntihagira n'umwe ukebuka.
10Nimusahure ifeza, musahure n'izahabu, kuko ibibitswe n'ubwiza bw'ibintu byose by'igiciro cyinshi bidateze gushira.
11Harimo ubusa, hose ni umusaka harasenywe. Umutima urihebye, amavi arakomangana, imibabaro yabaciye imigongo kandi mu maso habo hose harasuherewe.
12Ubuvumo bw'intare buri hehe, n'aho imigunzu y'intare irīra, aho intare y'ingabo n'iy'ingore n'ibyana byazo byajandajandaga bitagira icyo byikanga? 13Intare itanyagurira ibyana byayo ibibihagije, ikanigira ingore yayo, ikuzuza amasenga yayo ibyo yishe n'ubuvumo bwayo ibyo yasahuye.
14Uwiteka Nyiringabo aravuga ngo “Dore ndakwibasiye kandi nzatwika amagare yawe y'intambara ahinduke umwotsi, n'imigunzu yawe y'intare izicishwa inkota. Nzakura iminyago yawe ku isi, kandi ijwi ry'intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.”

Currently Selected:

Nahumu 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy