YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 9

9
Yesu arabagirana, Mose na Eliya babonekana na we
(Mat 17.1-13; Luka 9.28-36)
1Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko aba ngaba bahagaze hano, harimo bamwe bazabona ubwami bw'Imana buzanye ububasha batarapfa.”
2 # 2 Pet 1.17-18 Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y'umusozi muremure, umubiri we uhindukira imbere yabo. 3Imyenda ye irarabagirana yera de de, kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyeza atyo. 4Maze Eliya na Mose barababonekera bavugana na Yesu. 5Petero abwira Yesu ati “Mwigisha, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose n'indi ya Eliya.” 6Ntiyari azi icyo akwiriye kuvuga, kuko bari batinye rwose.
7Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda mumwumvire.” 8Bakebaguza vuba, ariko ntibagira undi babona keretse Yesu gusa uri kumwe na bo.
9Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibyo babonye, keretse Umwana w'umuntu amaze kuzuka.
10Bazigama iryo jambo bagenda babazanya bati “Mbese kuzuka ni iki?” 11#Mal 3.23; Mat 11.14 Baramubaza bati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?”
12Arabasubiza ati “Ni koko, Eliya ni we ukwiriye kubanza kuza ngo atunganye byose, akababazwa cyane kandi agashinyagurirwa nk'uko byanditswe ku Mwana w'umuntu na we. 13Ariko ndababwira yuko Eliya yamaze kuza, kandi bamugize uko bashaka nk'uko byanditswe kuri we.”
Akiza umuhungu urwaye igicuri
(Mat 17.14-21; Luka 9.37-43)
14Bageze aho abigishwa be bari babona iteraniro ry'abantu ribakikije, n'abanditsi bajya impaka na bo. 15Uwo mwanya abantu bamubonye baratangara cyane, barirukanka baramusanganira, baramuramutsa. 16Arababaza ati “Mwabagishaga impaka z'ibiki?”
17Umwe muri bo aramusubiza ati “Mwigisha, nkuzaniye umwana wanjye utewe na dayimoni utavuga, 18aho amusanze hose iyo amufashe amutura hasi, akamubirisha ifuro, akamuhekenyesha amenyo, akamugagaza. Mbwira abigishwa bawe ngo bamwirukane, ntibabishobora.”
19Arabasubiza ati “Yemwe bantu b'iki gihe batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire.” 20Baramumuzanira.
Dayimoni abonye Yesu, atigisa uwo mwana cyane, aragwa arigaragura, abira ifuro. 21Yesu abaza se ati “Yafashwe ryari?”
Aramusubiza ati “Yafashwe akiri umwana. 22Kenshi cyane amuta mu muriro cyangwa mu mazi ngo amwice. Ariko niba ubishobora, tugirire imbabazi udutabare.”
23Yesu aramubwira ati “Uvuze ngo ‘Niba mbishobora’? Byose bishobokera uwizeye.”
24Uwo mwanya se w'uwo mwana avuga cyane ati “Ndizeye, nkiza kutizera.”
25Yesu abonye iryo teraniro ry'abantu rimushikiye biruka acyaha dayimoni ati “Yewe dayimoni utavuga kandi utumva, ndagutegetse muvemo, ntukamugarukemo ukundi.”
26Arataka aramutigisa cyane, amuvamo asiga umuhungu asa n'upfuye, bituma benshi bavuga bati “Arapfuye.” 27Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, arahagarara.
28Yinjiye mu nzu abigishwa be babonye ko biherereye baramubaza bati “Ni iki gitumye twebwe tutashoboye kumwirukana?”
29Arabasubiza ati “Bene uwo ntavanwamo n'ikindi, keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.”
Ahana abigishwa be kutagira amakimbirane
(Mat 17.22-23; 18.1-5; Luka 9.43-48)
30Bavayo banyura i Galilaya, ariko ntiyashaka ko hagira ubimenya, 31kuko yigishaga abigishwa be yuko Umwana w'umuntu azagambanirwa, agafatwa n'abantu bakamwica, ariko hashira iminsi itatu bamwishe, akazuka.
32Ariko ntibamenya iryo jambo, ndetse batinya kumubaza.
33Bagera i Kaperinawumu, yinjiye mu nzu arababaza ati “Icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki?”
34 # Luka 22.24 Baramwihorera, kuko mu nzira bahoze bajya impaka z'umukuru wabo uwo ari we. 35#Mat 20.26-27; 23.11; Mar 10.43-44; Luka 22.26 Aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati “Umuntu ushaka kuba uw'imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n'umugaragu wa bose.” 36Azana umwana muto amuhagarika hagati yabo, aramukikira arababwira ati 37#Mat 10.40; Luka 10.16; Yoh 13.20 “Uwemera umwe mu bana bato nk'uyu mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n'uwantumye.”
Utari umwanzi wa Yesu aba ari mu ruhande rwe
(Luka 9.49-50)
38Nuko Yohana aramubwira ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe, turamubuza kuko adasanzwe adukurikira.”
39Yesu aramusubiza ati “Ntimumubuze, kuko umuntu ukora igitangaza mu izina ryanjye atābasha kunsebya bitamuruhije, 40#Mat 12.30; Luka 11.23 kuko utari umwanzi wacu aba ari mu ruhande rwacu. 41#Mat 10.42 Umuntu uzabaha agacuma kamwe k'amazi kuko muri aba Kristo, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”
Ahana abagusha abandi
(Mat 18.7-9; Luka 17.1-2)
42“Umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja. 43#Mat 5.30 Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y'umuriro utazima ufite amaboko yombi, [ 44aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n'umuriro ntuzime.’] 45N'ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi, [ 46aho ‘urunyo rwabo rudapfa, kandi n'umuriro ntuzime.’] 47#Mat 5.29 N'ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw'Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi, 48#Yes 66.24 aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n'umuriro ntuzime.’
49“Kandi umuntu wese azasābwa n'umuriro, nk'uko umunyu usāba ibyokurya.
50 # Mat 5.13; Luka 14.34-35 “Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse mwawuryohesha iki? Mwebwe mugire umunyu mu mitima yanyu, kandi mubane amahoro.”

Currently Selected:

Mariko 9: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy