YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 5:3-12

Matayo 5:3-12 BYSB

“Hahirwa abakene mu mitima yabo, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa. Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi. Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa. Hahirwa abanyambabazi, Kuko ari bo bazazigirirwa. Hahirwa ab'imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana. Hahirwa abakiranura, Kuko ari bo bazitwa abana b'Imana. Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.