YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 3

3
Yohana Umubatiza yigisha, abatiza
(Mar 1.1-8; Luka 3.1-18; Yoh 1.6-8,19-36; 3.23-32)
1Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bw'i Yudaya ati 2#Mat 4.17; Mar 1.15 “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.” 3#Yes 40.3 Kandi ni we wavuzwe n'umuhanuzi Yesaya ngo
“Ijwi ry'urangururira mu butayu ati
‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka,
Mugorore inzira ze.’ ”
4 # 2 Abami 1.8 Yohana uwo yari yambaye umwambaro w'ubwoya bw'ingamiya, abukenyeje umushumi, ibyokurya bye byari inzige n'ubuki bw'ubuhura. 5Maze ab'i Yerusalemu n'ab'i Yudaya yose, no mu gihugu cyose giteganye na Yorodani bose barahaguruka bajya aho ari, 6ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze.
7 # Mat 12.34; 23.33 Abonye Abafarisayo n'Abasadukayo benshi bazanywe no kubatizwa arababaza ati “Mwa bana b'incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera? 8Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye. 9#Yoh 8.33 Ntimukibwire muti ‘Dufite Aburahamu, ni we sogokuruza.’ Ndababwira yuko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye. 10#Mat 7.19 Ndetse ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by'ibiti, nuko igiti cyose kitera imbuto nziza kizacibwa, kijugunywe mu muriro. 11Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro, 12intara ye iri mu kuboko kwe kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ye azayahunika mu kigega, ariko umurama wo azawucanisha umuriro utazima.”
Kubatizwa kwa Yesu
(Mar 1.9-11; Luka 3.21,22; Yoh 1.31-34)
13Icyo gihe Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana ngo amubatize. 14Na we ashaka kumuhakanira ati “Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?”
15Yesu aramusubiza ati “Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.” Aherako aremera.
16Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w'Imana amanuka asa n'inuma amujyaho, 17#Itang 22.2; Zab 2.7; Yes 42.1; Mat 12.18; 17.5; Mar 1.11; Luka 9.35 maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”

Currently Selected:

Matayo 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy