YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 28

28
Kuzuka kwa Yesu
(Mar 16.1-10; Luka 24.1-12; Yoh 20.1-18)
1Nuko umunsi w'isabato ushize, ku wa mbere w'iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro. 2Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w'Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho. 3Ishusho ye yasaga n'umurabyo, n'imyenda ye yeraga nk'urubura. 4Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa n'abapfuye.
5Ariko marayika abwira abagore ati “Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe. 6Ntari hano kuko yazutse nk'uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye. 7Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse, kandi azababanziriza kujya i Galilaya. Iyo ni ho muzamubonera dore ndabibabwiye.”
8Bava mu gituro vuba bafite ubwoba n'ibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be.
9Maze Yesu ahura na bo arababwira ati “Ni amahoro!” Baramwegera bamufata ku birenge, baramupfukamira. 10Maze Yesu arababwira ati “Mwitinya, nimugende mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera.”
11Bakigenda, bamwe muri ba barinzi bajya mu murwa babwira abatambyi bakuru ibyabaye byose. 12Bateranira hamwe n'abakuru bajya inama, bagurira abasirikare ifeza nyinshi 13bati “Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’ 14Umutegeka naramuka abyumvise tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba.”
15Nuko baherako bijyanira ifeza, babigenza uko bohejwe. Iryo jambo ryamamara mu Bayuda na bugingo n'ubu.
Yesu atuma abigishwa be mu mahanga yose
(Mar 16.14-18; Luka 24.36-49; Yoh 20.19-23; Ibyak 1.6-8)
16 # Mat 26.32; Mar 14.28 Nuko abigishwa cumi n'umwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse. 17Bamubonye baramupfukamira, ariko bamwe barashidikanya. 18Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. 19#Ibyak 1.8 Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, 20mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”

Currently Selected:

Matayo 28: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy