YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 26

26
Bajya inama yo kwica Yesu
(Mar 14.1-2; Luka 22.1-2; Yoh 11.45-53)
1Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati 2#Kuva 12.1-27 “Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w'umuntu azagambanirwa abambwe.”
3Maze abatambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw'Umutambyi mukuru witwaga Kayafa, 4bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice. 5Ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, kugira ngo bidatera abantu imidugararo.”
Yesu asīgirwa amavuta mu nzu ya Simoni umubembe
(Mar 14.3-9; Yoh 12.1-8)
6Yesu ari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe, 7#Luka 7.37-38 umugore aza aho ari afite umukondo w'amavuta meza, ameze nk'amadahano y'igiciro cyinshi cyane, ayamusuka ku mutwe yicaye arya. 8Abigishwa babibonye bararakara bati “Aya mavuta apfiriye iki ubusa, 9ko yajyaga kugurwa impiya nyinshi zigafasha abakene?”
10Ariko Yesu abimenye arababaza ati “Uyu mugore muramuterera iki agahinda, ko ankoreye umurimo mwiza? 11#Guteg 15.11 Abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka. 12Igitumye uyu mugore ansukaho ayo mavuta ku mubiri, ni ukuwutunganiriza guhambwa. 13Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”
Yuda agurisha Yesu
(Mar 14.10-11; Luka 22.3-6)
14Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota, asanga abatambyi bakuru 15#Zek 11.12 arababaza ati “Mwampa iki nkamubagenzereza?” Bamugerera ibice by'ifeza mirongo itatu, 16aherako ashaka uburyo yamubagenzereza.
Yesu n'abigishwa be basangira ibya Pasika
(Mar 14.12-21; Luka 22.7-14,21-23; Yoh 13.21-30)
17Ku munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Urashaka ko dutunganiriza he aho uri burīre ibya Pasika?”
18Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be.’ ”
19Abigishwa bagenza uko Yesu yababwiye, baringaniza ibya Pasika.
20Bugorobye yicarana n'abigishwa cumi na babiri ngo basangire. 21Bakirya arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”
22Barababara cyane, baherako bamubaza umwe umwe bati “Mwami, ni jye?”
23 # Zab 41.10 Na we arabasubiza ati “Uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uri bungambanire. 24Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano, ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba ataravutse.”
25Yuda uwo wari ugiye kumugambanira aramubaza ati “Mwigisha, ni jye?”
Aramusubiza ati “Wakabimenye.”
Yesu atanga ifunguro ryera
(Mar 14.22-26; Luka 22.14-20; 1 Kor 11.23-26)
26Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.”
27Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese, 28#Kuva 24.8; Yer 31.31-34 kuko aya ari amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. 29Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z'imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.”
30Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.
Yesu ahanura ko Petero ari bumwihakane gatatu
(Mar 14.27-31; Luka 22.31-34; Yoh 13.36-38)
31 # Zek 13.7 Maze Yesu arababwira ati “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, umukumbi w'intama usandare.’ 32#Mat 28.16 Ariko nimara kuzūrwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”
33Maze Petero aramusubiza ati “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.”
34Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro, inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.”
35Petero aramubwira ati “Naho byatuma mpfana nawe, na bwo sindi bukwihakane na hato.” N'abandi bigishwa bose bavuga batyo.
Yesu asengana umubabaro ari i Getsemani
(Mar 14.32-42; Luka 22.39-46; Yoh 18.1)
36Maze Yesu agerana na bo ahitwa i Getsemani, abwira abigishwa be ati “Nimube mwicaye aha nigire hariya nsenge.” 37Ajyana Petero na bene Zebedayo bombi, atangira kubabara no guhagarika umutima cyane. 38Maze arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica. Mugume hano, mubane maso nanjye.”
39Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”
40Agaruka aho abigishwa bari asanga basinziriye, abaza Petero ati “Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe? 41Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”
42Yongera kugenda ubwa kabiri arasenga ati “Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba.” 43Yongeye kugaruka asanga basinziriye, kuko amaso yabo aremereye.
44Arongera abasiga aho aragenda, asenga ubwa gatatu avuga amagambo amwe n'aya mbere. 45Maze agaruka aho abigishwa bari arababwira ati “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha. 46Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”
Bafata Yesu
(Mar 14.43-50; Luka 22.47-53; Yoh 18.2-12)
47Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n'igitero kinini gifite inkota n'inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko. 48Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo mumufate.”
49Uwo mwanya yegera Yesu aramubwira ati “Ni amahoro Mwigisha”, aramusomagura.
50Yesu aramubwira ati “Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye.”
Maze baraza basumira Yesu, baramufata. 51Umwe muri abo bari kumwe na Yesu arambura ukuboko, akura inkota ye, ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi. 52Maze Yesu aramubwira ati “Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n'inkota. 53Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basāga legiyoni cumi n'ebyiri? 54Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?”
55 # Luka 19.47; 21.37 Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muzira umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe? 56Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n'abahanuzi bisohore.”
Nuko abigishwa bose baramuhāna, barahunga.
Abatambyi bacira Yesu urubanza rwo gupfa
(Mar 14.53-65; Luka 22.54-55,63-71; Yoh 18.12-24)
57Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa Umutambyi mukuru, ari ho abanditsi n'abakuru bari bateraniye. 58Petero amukurikira arenga ahinguka agera ku rugo rw'Umutambyi mukuru, arujyamo yicarana n'abagaragu ngo arebe amaherezo. 59Maze abatambyi bakuru n'abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego by'ibinyoma ngo babone uko bamwica, 60barabibura nubwo haje abagabo b'ibinyoma benshi. Hanyuma haza babiri 61#Yoh 2.19 baravuga bati “Uyu yagize ngo yabasha gusenya urusengero rw'Imana, akarwubaka mu minsi itatu.”
62Umutambyi mukuru arahaguruka aramubaza ati “Ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?” 63Yesu aricecekera. Umutambyi mukuru aramubwira ati “Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w'Imana.”
64 # Dan 7.13 Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.”
65 # Lewi 24.16 Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Arigereranije. Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. 66Muratekereza iki?”
Baramusubiza bati “Akwiriye kwicwa.”
67 # Yes 50.6 Nuko bamucira amacandwe mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi bati 68“Duhanure Kristo, ni nde ugukubise?”
Petero yihakana Yesu
(Mar 14.66-72; Luka 22.54-62; Yoh 18.15-18,25-27)
69Ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo, umuja aramwegera aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'Umunyagalilaya.”
70Maze abihakanira imbere ya bose ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo.” 71Arasohoka ageze mu bikingi by'amarembo undi muja aramubona, abwira abahari ati “N'uyu yari kumwe na Yesu w'i Nazareti.”
72Yongera kubihakana arahira ati “Uwo muntu simuzi.”
73Hashize umwanya muto, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati “Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.”
74Maze atangira kwivuma no kurahira ati “Uwo muntu simuzi.”
Muri ako kanya inkoko irabika. 75Petero yibuka ijambo Yesu yari yavuze ati “Inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” Arasohoka ararira cyane.

Currently Selected:

Matayo 26: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy