YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 20

20
Umugani w'abahinzi bo mu ruzabibu
1“Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n'umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe. 2Asezerana n'abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe. 3Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora, 4na bo arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye ndi bubahe ibikwiriye.’ 5Baragenda. Yongera gusohoka mu isaha esheshatu n'isaha cyenda, abigenza atyo. 6Isaha zibaye cumi n'imwe arasohoka, asanga abandi bahagaze arababaza ati ‘Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?’ 7Baramusubiza bati ‘Kuko ari nta waduhaye umurimo.’ Arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.’
8 # Lewi 19.13; Guteg 24.15 “Bugorobye nyir'uruzabibu abwira igisonga cye ati ‘Hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku ba nyuma ugeze ku ba mbere.’ 9Abatangiye mu isaha cumi n'imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe. 10Ababanje baje bibwira ko bahembwa ibirutaho, ariko umuntu wese ahembwa idenariyo imwe. 11Bazihawe bitotombera nyir'uruzabibu bati 12‘Aba ba nyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahingitse umunsi wose tuvunika, twicwa n'izuba!’
13“Na we asubiza umwe muri bo ati ‘Mugenzi wanjye, sinkugiriye nabi. Ntuzi ko twasezeranye idenariyo imwe? 14Ngiyo yijyane ugende. Ko nshatse guhemba uwa nyuma nkawe, 15mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!’
16 # Mat 19.30; Mar 10.31; Luka 13.30 “Uko ni ko ab'inyuma bazaba ab'imbere, kandi ab'imbere bazaba ab'inyuma.”
Yesu avuga iby'urupfu rwe
(Mar 10.32-34; Luka 18.31-34)
17Yesu yenda kuzamuka ngo ajye i Yerusalemu, yihererana n'abo cumi na babiri, ababwirira mu nzira ati 18“Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w'umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n'abanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica. 19Bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire, bamukubite imikoba bamubambe, ku munsi wa gatatu azazurwa.”
Ubukuru bwo mu bwami bw'Imana
(Mar 10.35-45)
20Maze nyina wa bene Zebedayo azana n'abana be aho ari, aramupfukamira ngo agire icyo amusaba.
21Na we aramubaza ati “Urashaka iki?”
Aramusubiza ati “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.”
22Yesu aramusubiza ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?”
Bati “Turabibasha.”
23Arababwira ati “Ni ukuri igikombe cyanjye muzakinyweraho, ariko kwicara iburyo bwanjye n'ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije.”
24Ba bandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi. 25#Luka 22.25-26 Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abami b'abanyamahanga babatwaza igitugu, n'abakomeye babo bahawe kubategeka. 26#Mat 23.11; Mar 9.35; Luka 22.26 Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, 27kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu, 28nk'uko Umwana w'umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”
Yesu ahumūra impumyi ebyiri
(Mar 10.46-52; Luka 18.35-43)
29Bakiva i Yeriko, abantu benshi baramukurikira. 30Impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw'inzira, zumvise yuko Yesu ahanyura, zirataka cyane ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.”
31Abantu barazicyaha ngo zihore, ariko zirushaho gutaka ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.”
32Yesu arahagarara arazihamagara, arazibaza ati “Murashaka ko mbagirira nte?”
33Ziramusubiza ziti “Mwami, amaso yacu ahumuke.”
34Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka, baramukurikira.

Currently Selected:

Matayo 20: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy