YouVersion Logo
Search Icon

Luka 20

20
Abatambyi bakuru babaza Yesu aho yakuye ubutware bwe
(Mat 21.23-27; Mar 11.27-33)
1Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avuga ubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n'abanditsi hamwe n'abakuru bajya aho ari. 2Baramubwira bati “Tubwire. Ni butware ki bugutera gukora ibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?”
3Arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire. 4Kubatiza kwa Yohana kwavuye he? Ni mu ijuru cyangwa mu bantu?”
5Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’ 6Kandi nituvuga tuti ‘Kwavuye mu bantu’, abantu bose baradutera amabuye kuko bemera ko Yohana yari umuhanuzi.” 7Nuko bamusubiza yuko batazi aho kwavuye.
8Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.”
Umugani w'abahinzi b'abagome
(Mat 21.33-46; Mar 12.1-12)
9 # Yes 5.1 Atangira gucira abantu uyu mugani ati “Hariho umuntu wateye uruzabibu, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu, atindayo. 10Igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri ba bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z'imizabibu, ariko abahinzi baramukubita, baramwirukana agenda ubusa. 11Yongera gutuma undi mugaragu na we baramukubita, baramuhemura agenda amāra masa. 12Yongera gutuma n'uwa gatatu, uwo baramukomeretsa, baramwirukana. 13Nyir'uruzabibu aravuga ati ‘Noneho mbigenze nte? Reka ntume umwana wanjye nkunda, ahari none we bazamwubaha.’ 14Ariko ba bahinzi bamubonye bajya inama bati ‘Uyu ni we mutware. Nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’ 15Bamwirukana mu ruzabibu, baramwica.
“Mbese nyir'uruzabibu nabimenya azabagenza ate? 16Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi.”
Abantu babyumvise baravuga bati “Biragatsindwa.”
17 # Zab 118.22 Arabitegereza arababwira ati “None se ibi byanditswe ni ibiki ngo
‘Ibuye abubatsi banze,
Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?’
18Uzagwira iryo buye wese azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamugira ifu.”
Abafarisayo bamugerageresha iby'umusoro
(Mat 22.15-22; Mar 12.15-17)
19Uwo mwanya abanditsi n'abatambyi bakuru bashaka kumufata, kuko bamenye yuko ari bo yaciriyeho uwo mugani, ariko batinya rubanda. 20Baramugenza, batuma abatasi bigize nk'abakiranutsi ngo bakūre impamvu mu byo avuga, bahereko babone uko bamushyīra Umutegeka, na we amucire urubanza. 21Baramubaza bati “Mwigisha, tuzi yuko uvuga neza, kandi ukigisha ibitunganye ntiwite ku cyubahiro cy'abantu, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri. 22Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?”
23Ariko amenye uburiganya bwabo arababwira ati 24“Nimunyereke idenariyo.” Ati “Ishusho n'izina biyiriho ni ibya nde?”
Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.”
25Arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby'Imana mubihe Imana.”
26Muri ayo magambo ashubirije imbere y'abantu ntibashobora kubona ijambo na rimwe ryatuma bamurega, batangarira ibyo abashubije baraceceka.
Yesu asubiza Abasadukayo ibyo kuzuka
(Mat 22.23-33; Mar 12.18-27)
27 # Ibyak 23.8 Abasadukayo bamwe bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati 28#Guteg 25.5 “Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w'umuntu napfa afite umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se. 29Nuko habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana, 30n'uwa kabiri ni uko, 31n'uwa gatatu aramuhungura, nuko bose uko ari barindwi bapfa batyo badasize abana. 32Hanyuma wa mugore na we arapfa. 33None se mu izuka azaba ari muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?”
34Yesu arabasubiza ati “Abana b'iyi si bararongora, bagashyingirwa, 35ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka mu bapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa, 36kandi ntibazaba bagishobora gupfa kuko bazamera nk'abamarayika, bakaba ari abana b'Imana kuko ari abana b'umuzuko. 37#Kuva 3.6 Ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo. 38Nuko rero Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima kuko bose kuri yo ari bazima.”
39Bamwe mu banditsi baramusubiza bati “Mwigisha, uvuze neza.” 40Ntibaba bagitinyuka kumubaza irindi jambo.
Umwana wa Dawidi
(Mat 22.41-46; Mar 12.35-37)
41Arababaza ati “Bavuga bate yuko Kristo ari mwene Dawidi, 42#Zab 110.1 ko Dawidi ubwe avuga mu gitabo cya Zaburi ati
‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:
Icara iburyo bwanjye,
43Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe?’
44Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?”
Yesu ababwira kwirinda abanditsi
(Mat 23.1-36; Mar 12.38-40)
45Nuko abwira abigishwa be abantu bose bumva ati 46“Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura, bagakunda kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z'icyubahiro mu masinagogi no mu myanya y'abakuru, bari mu birori. 47Barya ingo z'abapfakazi, kandi bakavuga amashengesho y'urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.”

Currently Selected:

Luka 20: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy