Amaganya ya Yeremiya 2
2
1Umwami ko yageretse ku mukobwa w'i Siyoni igicu cy'umwijima amurakariye,
Yajugunye ubwiza bwa Isirayeli ku isi abuhanuye ku ijuru.
Kandi ntiyibutse intebe y'ibirenge bye,
Ku munsi w'uburakari bwe.
2Umwami yoreje ubuturo bwose bwa Yakobo ntiyamubabarira,
Yashenye ibihome by'umukobwa wa Yuda abitewe n'umujinya,
Yabitsinze hasi yanduza n'ubwami n'ibikomangoma byabwo.
3Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n'uburakari bukaze,
Yahinnye ukuboko kwe kw'iburyo imbere y'abanzi,
Kandi yatwitse Yakobo amumerera nk'umuriro ugurumana,
Ukongora impande zose.
4Yamuforeye umuheto nk'umwanzi,
Yahagaze abanguye ukuboko kwe kw'iburyo nk'umubisha.
Yishe abanyagikundiro bose,
Yasutse uburakari bwe mu ihema ry'umukobwa w'i Siyoni,
Bwaka nk'umuriro.
5Umwami yahindukiye Isirayeli nk'umwanzi,
Yamumize bunguri.
Yamazeho ingoro ze zose,
Kandi ibihome bye yarabisenye,
Yagwirije umukobwa wa Yuda umubabaro n'amaganya.
6Kandi yaranduye uruzitiro rwe#uruzitiro rwe: cyangwa, ihema rye.,
Arumaraho nk'urwo ku murima,
Yakuyeho ahantu he h'iteraniro.
Uwiteka yatumye ibirori byera n'amasabato byibagirana muri Siyoni,
Kandi uburakari bwe bukaze bwatumye ahinyura umwami n'umutambyi.
7Umwami yataye kure igicaniro cye,
Yazinutswe ubuturo bwe bwera.
Inkike z'ingoro z'i Siyoni yazitanze mu maboko y'ababisha.
Bashakurije mu nzu y'Uwiteka nko ku munsi w'ibirori byera.
8Uwiteka yagambiriye kurimbura inkike y'umukobwa w'i Siyoni,
Yahageresheje umugozi.
Ntarakagerura ukuboko kwe kureka kurimbura,
Kandi igihome n'inkike yabiteye kuboroga,
Byihebeye icyarimwe.
9Amarembo ye arigise mu butaka,
Imyugariro ye yarayisandaje arayivunagura.
Umwami we n'ibikomangoma bye bari mu banyamahanga,
Aho amategeko y'Imana atari.
Ni ukuri abahanuzi be na bo,
Ntibakibonekerwa n'Uwiteka.
10Abasaza b'umukobwa w'i Siyoni bicaye hasi,
Baguwemo n'akayubi.
Biteye umukungugu ku mitwe,
Bakenyeye ibigunira,
Abari b'i Yerusalemu bariyunamiriye.
11Amaso yanjye yakobowe n'amarira,
Umutima wanjye urahagaze.
Inyama zo mu nda#Inyama . . . nda: mu Ruheburayo ni Umwijima wanjye. zirasandaye,
Mbitewe no kurimbuka k'umukobwa w'ubwoko bwanjye,
Kuko abana bato n'abonka barabiraniye mu nzira z'umurwa.
12Babaza ba nyina bati
“Amasaka na vino biri hehe?”
Ubwo barabiraniraga mu nzira z'umurwa nk'inkomere,
Imitima yabo ihondoberera mu bituza bya ba nyina.
13Nakuvugaho iki?
Icyo nakugereranya na cyo ni iki,
Wa mukobwa w'i Yerusalemu we?
Naguhwanya n'iki kugira ngo nguhumurize,
Wa mwari w'i Siyoni we?
Kuko icyuho cyawe ari kinini nk'inyanja,
Ni nde wabasha kugukiza?
14Abahanuzi bawe beretswe iby'ubusa n'iby'ubupfu ku bwawe,
Kandi ntibakugaragarije igicumuro cyawe,
Kugira ngo bagarure abawe bajyanywe ari imbohe.
Ahubwo beretswe ibiguhanurira ibinyoma,
Byatumye ucibwa.
15Abahisi bakubita mu mashyi ku bwawe,
Barimyoza bakazunguriza umutwe umukobwa w'i Yerusalemu bati
“Mbese uyu ni wa murwa abantu bariburaga,
Ko ari mwiza bihebuje n'umunezero w'isi yose?”
16Abanzi bawe bose barakwasamiye,
Barakwimyoza bahekenya amenyo.
Bati “Twamumize bunguri,
Ni ukuri uyu ni wo munsi twari dutegereje,
None turawubonye, turawuruzi.”
17Uwiteka yakoze icyo yagambiriye,
Yashohoje ijambo rye yategetse mu minsi ya kera.
Yagukubise hasi kandi ntiyakubabarira,
Yatumye umwanzi wawe akwishimaho,
Yashyize hejuru ihembe ry'ababisha bawe.
18Umutima w'ab'i Yerusalemu watakiye Umwami bati
“Wa nkike y'umukobwa w'i Siyoni we,
Reka amarira atembe nk'umugezi ku manywa na nijoro,
We kuruhuka, imboni y'ijisho ryawe ye gutuza.
19“Haguruka uboroge mu ijoro,
Uhereye igihe batangirira izamu.
Usuke umutima wawe nk'amazi imbere y'Uwiteka,
Umutegere ibiganza ku bw'amagara y'abana bawe bato,
Baremberejwe n'inzara mu mahuriro y'inzira zose.”
20“Ayii Uwiteka,
Itegereze kandi urebe uwo wagiriye ibyo!
Mbese abagore bārya urubyaro rwabo,
Abana baguyaguyaga mu maboko yabo?
Mbese umutambyi n'umuhanuzi bakwicirwa mu buturo bwera bw'Umwami?
21“Umusore n'umusaza baryamye hasi mu nzira,
Abari banjye n'abahungu banjye bagushijwe n'inkota.
Wabishe mu munsi w'uburakari bwawe,
Warabasogose ntiwabababarira.
22“Wampamagariye ibinteye ubwoba impande zose,
Nko mu munsi wo guterana kwera.
Kandi nta warokotse umunsi w'uburakari bw'Uwiteka ngo asigare,
Abo naguyaguyaga nkabarera,
Umwanzi wanjye yabamazeho.”
Currently Selected:
Amaganya ya Yeremiya 2: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.