Yobu 25
25
Biludadi avuga ubwa gatatu
1Maze Biludadi w'Umushuhi arasubiza ati
2“Ubutware n'igitinyiro ni iby'Imana,
Kandi itanga amahoro mu buturo bwayo bwo hejuru.
3Mbese imitwe y'ingabo zayo irabarika?
Kandi utamurikirwa n'umucyo wayo ni nde?
4Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y'Imana?
Cyangwa uwabyawe n'umugore yabasha ate kuba intungane?
5Dore ndetse n'ukwezi ntikumurika,
N'inyenyeri ntabwo ziboneye mu maso yayo,
6Nkanswe umuntu w'inyo gusa,
N'umwana w'umuntu w'umunyorogoto!”
Currently Selected:
Yobu 25: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.