YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 4

4
Yesu avugana n'Umusamariyakazi
1Nuko Umwami Yesu amenya yuko Abafarisayo bumvise ko yigisha kandi abatiza benshi, arusha Yohana, 2(icyakora Yesu ubwe si we wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be), 3ni cyo cyatumye ava i Yudaya agasubira i Galilaya, 4yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.
5 # Itang 33.19; Yos 24.32 Nuko agera mu mudugudu w'i Samariya witwa Sukara, bugufi bw'igikingi Yakobo yahaye umwana we Yosefu, 6kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n'uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk'isaha esheshatu.
7Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati “Mpa utuzi two kunywa”, 8(kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudu kugura ibyo kurya.)
9 # Ezira 4.1-5; Neh 3.33-34 Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.
10Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y'Imana, ukamenya n'ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y'ubugingo.”
11Undi ati “Databuja, ko udafite icyo uvomesha n'iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y'ubugingo wayakura he? 12Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n'abana be n'amatungo ye?”
13Yesu aramusubiza ati “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota, 14ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”
15Umugore aramubwira ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure.”
16Yesu aramubwira ati “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.”
17Umugore aramusubiza ati “Nta mugabo mfite.”
Yesu aramubwira ati “Uvuze ukuri yuko udafite umugabo, 18kuko wari ufite abagabo batanu, n'uwo ufite ubu si uwawe. Ibyo byo ubivuze ukuri.”
19Umugore aramubwira ati “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi. 20Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.”
21Yesu aramusubiza ati“Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu. 22Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda. 23Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. 24Imana ni Umwuka, n'abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”
25Umugore aramubwira ati “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo, kandi ubwo azaza azatubwira byose.”
26Yesu aramubwira ati “Ni jye tuvugana.”
27Uwo mwanya abigishwa be baraza batangazwa n'uko avugana n'uwo mugore, ariko ntihagira umubaza ati “Urashaka iki?” Cyangwa ati “Ni iki gitumye uvugana na we?”
28Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye, aragenda ajya mu mudugudu abwira abantu ati 29“Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo!” 30Bava mu mudugudu ngo baze aho ari.
31Batarahagera abigishwa be baramwinginga bati “Mwigisha, akira ufungure.”
32Arababwira ati “Mfite ibyokurya mutazi.”
33Abigishwa be barabazanya bati “Mbese hari uwamuzaniye ibyokurya?”
34Yesu arababwira ati “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we. 35Mbese ntimuvuga ngo ‘Hasigaye amezi ane isarura rigasohora?’ Dore ndababwira, nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe. 36Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka ubugingo buhoraho ngo umubibyi n'umusaruzi banezeranwe, 37kuko iri jambo ari iry'ukuri ngo ‘Habiba umwe, hagasarura undi.’ 38Nabatumye gusarura ibyo mutahinze, abandi barakoze namwe mwazunguye umurimo wabo.”
39Nuko benshi mu Basamariya bo muri uwo mudugudu bizera Yesu, kuko bumvise amagambo y'uwo mugore ahamya ati “Yambwiye ibyo nakoze byose.” 40Nuko Abasamariya bamusanze baramwinginga ngo agumane na bo, asibirayo kabiri.
41Hizera abandi benshi baruta aba mbere, kuko biyumviye ijambo rye. 42Maze babwira uwo mugore bati “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w'abari mu isi koko.”
43Iyo minsi ibiri ishize, avayo ajya i Galilaya, 44#Mat 13.57; Mar 6.4; Luka 4.24 kuko Yesu yahamije yuko umuhanuzi atagira icyubahiro mu gihugu cy'iwabo. 45#Yoh 2.23 Ageze i Galilaya, Abanyagalilaya baramwakira kuko babonye ibyo yakoreye i Yerusalemu byose mu minsi mikuru, kuko muri iyo minsi na bo bari bagiyeyo.
Yesu akiza umuhungu w'umutware
46 # Yoh 2.1-11 Bukeye yongera kujya i Kana y'i Galilaya, aho yahinduriye amazi vino. Kandi i Kaperinawumu hariho umutware w'umwami, wari urwaje umwana we w'umuhungu. 47Yumvise yuko Yesu avuye i Yudaya asohoye i Galilaya aramusanga, amwingingira kumanuka ngo akize umwana we kuko yendaga gupfa. 48Yesu aramubwira ati “Ntimwakwizera keretse mubonye ibimenyetso n'ibitangaza.”
49Uwo mutware aramusubiza ati “Databuja, manuka akana kanjye katarapfa.”
50Yesu aramubwira ati “Genda, umwana wawe ni muzima.”
Uwo muntu yizera iryo jambo Yesu amubwiye aragenda.
51 Bukeye bwaho akiri mu nzira, abagaragu be baramusanganira baramubwira bati “Umwana wawe ni muzima.”
52Ababaza igihe yoroherewe baramusubiza bati “Ejo ku isaha ndwi, ni ho ubuganga bwamuvuyemo.”
53Nuko se amenya yuko ari yo saha Yesu yamubwiriyemo ati “Umwana wawe ni muzima.” Nuko uwo mutware aramwizera ubwe n'ab'inzu ye bose.
54Icyo ni cyo kimenyetso cya kabiri Yesu yakoze, avuye i Yudaya ageze i Galilaya.

Currently Selected:

Yohana 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy